Imbamutima za kinuma Emile wahawe kuyobora TransUnion Rwanda

Ubuyobozi bukuru bw’Ikigo mpuzamahanga TransUnion gishinzwe gukusanya amakuru y’imyenda ku bigo by’imari , bwatangaje Kinuma Emile nk’Umuyobozi w’Ishami ry’u Rwanda mu gihe icyo kigo gikomeje kongera ubushobozi bwacyo n’ubwo gushyigikira ibigo bito n’ibiciriritse.

Kinuma aje muri TransUnion avuye mu Kigo MobiCash gitanga serivisi zo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhaga, akaba azanye ubunararibonye mu bijyanye n’urwo rwego, mu iterambere ry’ibigo bito n’ibiciriritse, mu mikorere y’inzego za Leta ndetse n’ikoranabuhanga.

Asimbuye kuri uyu mwanya Aimable Nkuranga wayoboye ishami ry’icyo kigo mu Rwanda mu gihe k’imyaka itandatu, kuri ubu akaba ari Umuyobozi w’Ihuriro ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda (AMIR).

Ubuyobozi bwa TransUnion bwatangaje ko Kinuma afite inshingano zo guteza Imbere ibisubizo by’ikoranabuhanga mu ishami ry’u Rwanda, byitezweho gufasha abacuruzi gufata ibyemezo bishingiye ku makuru afatika ndetse n’abaguzi bakoroherwa kubona amakuru aberekeyeho aborohereza kugera kuri serivisi z’imari.

Umuyobozi Mukuru wa TransUnion ku Mugabane w’Afurika Chad Reimers, yavuze ko isoko ry’u Rwanda rifatiye runini iterambere ry’Ikigo TransUnion muri Afurika, yizeza ko ubucuruzi buzakomeza kwiyongera ku buyobozi bwa Kinuma.

Yagize ati: “Kinuma azanye imyumvire ihambaye y’isoko ry’u Rwanda, n’ubushobozi bufatika bwo kongera amakuru, imibare n’ikoranabuhanga bya TransUnion ku rwego mpuzamahanga, bifasha abacuruzi n’abaguzi gukorana bafitanye ikizere.”

Kinuma watangiye inshingano nshya guhera tariki ya 1 Nyakanga 2020, afite ubunararibonye mu rwego rw’imari mu Rwanda.

Mu nshingano za mbere, Kinuma yabonye amahirwe yo kongera ubunararibonye mu bijyanye n’itumanaho, imari, isakazamakuru n’imyidagaduro, ndetse n’ibijyanye n’urwego rw’indege haba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

Kinuma avuga ko yishimiye kuba umwe mu baharanira iterambere rya TransUnion, yizeza kongera umubano hagati y’abakiriya, abaguzi n’abagenerwabikorwa bose b’icyo kigo.

Yagize ati: “Ndashaka guhuza umuryango w’abatanga serivisi z’imari n’uw’abateza imbere ikoranabuhanga, bagatanga serivisi zigezweho ari na ko bahanga amahirwe mashya mu by’ubukungu.”

Yashimangiye ko amwe mu mahirwe y’iterambere rya TransUnion azakomeza kwagura ari ajyanye na gahunda yitwa “Menyesha” ifasha buri wese kubona amakuru ajyanye nuko inguzanyo ye ihagaze muri banki,  butumwa bugufi bwoherezwa na nomero 2272.

NSHIMIYIMANA Eric

NSHIMIYIMANA Eric

- Journalist and News Reporter @www.rwandanews24.com - Agricultural specialist and Analyst

error: Content is protected !!
Skip to toolbar