MTN Rwanda yashyizeho ibiciro bishya byo kohereza amafaranga ukoresheje Mobile Money

Mu gihe hasigaye iminsi 2 gusa ngo umuntu ukeneye kohereza amafaranga akoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga, ajye agira ikiguzi yishyura cyo kohereza, ubu Ikigo cy’ikoranabuhanga mu itumanaho cya MTN Rwanda, cyamaze gushyiraho ingano y’amafaranga umuntu azajya acibwa mu gihe yohereje amafaranga mu ku zindi konte akoresheje Mobile Money.

Ibi bibaye nyuma y’uko kuri uyu wa 18 Kamena Bank nkuru y’Igihugu BNR, yasohoye itangazo ryibutsa abantu ko mu rwego rwo gukomeza gushyigikira ukudahungabana kw’imari muri serivisi z’ikoranabuhanga cyane cyane izo kohereza amafaranga, abantu bagomba kugira ikiguzi batanga mugihe bohereza amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga. Hari hashize amezi 3 yose abantu bohereza amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga nta kiguzi batanze, ibi bikaba byarabaye mu rwego rwo kwirinda guhererekanya amafaranga mu ntoki, hirindwa icyorezo cya COVID-19.

Itangazo rya Bank nkuru y’Igihugu

DORE IBICIRO BISHYA BYO KOHEREZA KURI MOBILE MONEY UKO BITEYE.

  • Kohereza amafaranga ari musni ya 1,000 Icyiguzi ni 20
  • Kohereza amafaranga kuva 1,001-10,000 Icyiguzi ni 100
  • Kohereza amafaranga kuva 10,001-150,000 Icyiguzi ni 250
  • Kohereza amafaranga kuva 150,001-2,000,000 Icyiguzi ni 1,500

MTN Rwanda irongera kwibutsa abakiriya bayo ko, izindi serivice nko kugura umuriro, kugura ama inite, kwishyura ibikomoka kuri Peteroli, kwishyura itike ya parikingi, kwishyura ifatabuguzi rya Television cyangwa Yego Moto ibi byose ari ubuntu.

 

Yanditswe na Theophile Bravery Umunyamakuru wa Rwandanews24.

Theophile Bravery

Theophile Bravery

Journalist and News reporter @www.rwandanews24.rw, Graphic Designer, Photographer and IT consultant

One thought on “MTN Rwanda yashyizeho ibiciro bishya byo kohereza amafaranga ukoresheje Mobile Money

  • 20/06/2020 at 10:51 am
    Permalink

    Nibyo rwose ibibiciro nizereko nawe bizabangamira kubwanjye nyuzwe nabyo!,kugirango ubukungu budahungabana cyane.murakoze.

Comments are closed.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar