Ikigo gikomeye cy’ubucuruzi cyo muri Afurika y’Epfo cyitwa RH Bophelo Limited, cyahawe uburenganzira bwo kuza ku isoko ry’imari ry’u Rwanda

Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (CMA) cyahaye uburenganzira ku nshuro ya
mbere ikigo cy’ubucuruzi cyo muri Afurika y’Epfo cyitwa RH Bophelo Limited kuza ku isoko ry’imari ry’u
Rwanda. Kikazaba aricyo kigo cya mbere kije ku isoko ry’u Rwanda kivuye hanze y’Akarere k’Afurika
y’Iburasirazuba kandi kizongera umubare w’ibigo biri kuri iri soko bibe icyenda.
Ikigo RH Bophelo cyanditswe nk’ikigo cy’ubucuruzi muri Afurika y’Epfo kandi cyagiye ku Isoko ry’Imari
n’Imigabane cya Johannesburg muri Nyakanga 2017, iki kigo gikora ibijyanye n’ishoramari mu bikorwa
by’ubuvuzi mu kugeza ubuvuzi kuri benshi. RH Bophelo kandi ikurikira cyane ahava inyungu kandi
yibanda ku mikoranire n’abafatanyabikorwa batandukanye ariko inita ku kuba serivisi z’ubuzima
zatangwa mu buryo bunoze.


Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, Eric
Bundugu avuga ku kuza ku isoko ry’imari n’imigabane kwa RH Bophelo, yagize ati: “Uku kuza ku isoko
kw’iki kigo cya RH Bophelo ni intambwe ikomeye mu kurushaho gushyira u Rwanda ku isonga mu karere
no ku rwego mpuzamahanga nk’ahantu waca ushaka imari yo kwagura ibikorwa bitandukanye bibyara
inyungu. Kuza ku isoko ry’u Rwanda kwa RH Bophelo birerekana ko u Rwanda rukomeje kuza ku isonga
nk’ahantu hizewe ho gushora imari ndetse hizewe mu gukorerwa ubucuruzi bwambukiranya imipaka.”
Nk’uko inyandiko yasohowe n’ikigo RH Bophelo ibisobanura, iki kigo cyihaye intego yo kwagura ibikorwa
kigana hanze y’Afurika y’Epfo. Aho iki kigo cyizeye ko u Rwanda ruzabaha uwu mwanya wo gukomeza
kwagura ibikorwa byayo. Bakomeje bavuga ko kuba baje ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda
bizabaha ubushozi bwo gukomeza kwagukira mu bindi bihugu by’Afurika. Kuba RH Bophelo yaje ku isoko
ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda bizabafasha kuguka abandi banyamigabane bashya bavuye hirya no
hino mu bihugu bigize akarere k’Afurika y’Iburasirazuba ndetse bakazafasha no kubona abandi
bafatanyabikorwa bashya.

RH Bophelo ifite ibitaro bitandatu byo ku rwego rwo hejuru

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, Eric
Bundugu yakomeje agira ati: “Kuza ku isoko ry’u Rwanda ry’iki kigo bigamije by’umwihariko
by’umwihariko kwiyerekana by’ibanze aho nta mari bazaba bashaka ku ikubitiro, ariko RH Bophelo
yemeje ko hari imari izakusanywa binyuze mu bashoramari batandukanye mu gihe cya vuba baba abo
mu Rwanda mu karere ndetse ndetse no mu mahanga ya kure.”
Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda kugeza ubu ririho ibigo by’ubucuruzi umunani harimo bine byo
mu Rwanda ndetse n’ibindi bine byo mu mahanga by’umwihariko biri no ku Isoko ry’Imari n’Imigabane rya
Nairobi. RH Bophelo izaza ku mugaragaro ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda kuya 1 Kamena
2020, kikazaba aricyo kigo cya mbere kije ku isoko ry’u Rwanda kivuye hanze y’Akarere k’Afurika
y’Iburasirazuba kandi kizongera umubare w’ibigo biri kuri iri soko bibe icyenda.
Gahunda yashyizweho y’imyaka 10 yo guteza imbere Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (Capital
Market Master Plan) yashyizeho ibikorwa by’ingenzi bizakorwa na Guverinoma y’u Rwanda mu
kurushaho gukoresha iri soko ngo ribashe guteza imbere ubukungu rinatanga imari ikoreshwa mu
bikorwa bitandukanye, bizanajyana n’uko u Rwanda ruba igicumbi cya serivisi z’imari (financial hub) mu
by’ubukungu muri aka karere.

Umuhango wo gutanga uburenganzira

Bundugu yongeyeho ati: “Intego ya gahunda yashyizweho y’imyaka 10 yo guteza imbere Isoko ry’Imari
n’Imigabane mu Rwanda ni uko iri soko rirushaho gukorera u Rwanda. Ubwo iyi gahunda ishyirwa mu
bikorwa, Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda gikomeje gushyiraho uburyo bwizeye
ndetse n’amategeko ateza imbere iri soko kandi arinda by’umwihariko abashoramari no gufasha
abashaka imari yo kwagra ibikorwa byabo by’ubucuruzi baba abavuye mu Rwanda, mu karere ndetse no mu mahanga ya kure”

 

Yanditswe na Theophile Bravery Umunyamakuru wa Rwandanews24

Theophile Bravery

Theophile Bravery

Journalist and News reporter @www.rwandanews24.rw, Graphic Designer, Photographer and IT consultant

error: Content is protected !!
Skip to toolbar