Sobanukirwa ibibazo abangavu bahura nabyo nyuma yo gusambanywa bakanaterwa inda

Uko bigaragara hirya no hino mu Rwanda, imibare y’abangavu baterwa inda z’imburagihe igenda yiyongera uko bwije nuko bukeye. Iki ni ikibazo gihangayikishije Leta y’u Rwanda, ababyeyi, ndetse n’Isi yose muri rusange. ndetse nkuko Raporo yashyizwe hanze n’ikigega cy’umuryango w’abibumbye gishinzwe kwita ku baturage (UNFPA) ibigaragaza iki ni ikibazo muri rusange kikaba n’ihurizo rigomba guhanganwa n’isi yose. Iyi raporo ikaba igaragaza ko abangavu bagera kuri Miliyoni 7.3 buri mwaka baterwa inda zitateguwe batarageza ku myaka 18, ndetse imibare ya UNFPA igaragaza ko nibura buri munsi impinja 20.000 zivuka ku bakobwa bafite hagati y’imyaka 15 na 19.

Iyo harebwe ku mpamvu zihitana ababyeyi bapfa babyara n’ibindi bibazo bibishamikiyeho, inda z’abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 19 ziza ku mwanya wa kabiri mu guhitana abagera kuri Miliyoni ebyiri buri mwaka, abanda bangavu miliyoni eshatu bagerageza gukuramo inda rwihishwa bikabageza kure.

Mu bushakashatsi bwinshi butandukanye, hagaragazwa ko abenshi muri abo bangavu baba bahohotewe, bagashukishwa utuntu twa mva he na njya he, abanda bagafatwa ku ngufu, ariko kubera imico karanda imwe n’imwe ya ntiteranya, yiganje mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, imiryango bavukamo ndetse naba nyiri ubwite bagahitamo kubiceceka, nk’uko hakiri ahagara ko hakoreshwa ruswa ihabwa imiryango ikomokamo aba bana baba bahohotewe ngo badashyira hanze ibi bibazo.

Bamwe mu bakobwa batewe inda bakiri bato bakomeje kugaragaza ko bahura n’ihohoterwa mu miryango yabo ririmo kudategwa amatwi n’ababyeyi babo ngo bafashwe mu bihe bikomeye baba barimo.

Mu mpera za 2019 nibwo hamenyekanye amakuru y’umwana w’umukobwa watewe inda afite imyaka 15, akaba afite ababyeyi bombi ariko wakiriwe n’ikigo cyita ku bana b’abakobwa bari mu buzima bwo mu muhanda, abahohotewe n’abatagira kivurira kizwi nka Centre Marembo, uwo mwana w’umukobwa akaba yarageze muri iki kigo muri Kamena abyara mu kuboza 2019.

Ikindi kibazo cy’ingorabahizi kinakomeje kuba imbogamizi, ni uko abangavu batarabasha gusobanukirwa uburenganzira bwabo, ndetse abenshi muri bo bakaba baheranwa n’agahinda kubera guhohoterwa nabo bahuje amasano mu miryango, ndetse haba mu Rwanda no mu bindi bihugu by’amahanga hakigaragara abagabo bahohotera abana b’abakobwa bibyariye.

Kuba mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari ndetse n’Isi yose hakigaragara abangavu bagiterwa inda z’imburagihe, ibi bituma iki kibazo kiza ku isonga mu bibazo bihangayikishije ndetse binabangamiye iterambere ry’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, kabone nubwo iki kibazo cyashyizwemo ingufu nyinshi zo guhangana nacyo, ndetse iki kibazo cyo guterwa inda kw’abangavu kiri ku isonga mu bibazo bituma abana b’inzererezi biyongera ku mihanda yo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, ndetse no kuba abo ban anta Rukundo rwa kibyeyi baba barigeze babona ngo babe babasha kwisanga no guhama mu miryango.

Mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2016 kugeza 2019 abangavu barenga ibihumbi 75, barasambanyijwe banaterwa inda z’imburagihe, gusa ikibazo gihangayikishije igihugu akaba ari uko imibare y’abasambanyije aba bangavu babashije kuryozwa ibyo bakoze ikiri hasi cyane.

Muri 2016, ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare Statistics mu Rwanda cyagaragaje ko ijanisha ry’abakobwa b’abangavu baterwa inda riri kuri 7.3%, mu bakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 19 y’ubukure, ndetse na 5.5% ku bakobwa bari hagati y’imyaka 10 na 14 y’ubukure.

YANDITSWE NA NshimiyimanaEric@rwandanews24.com

Theophile Bravery

Theophile Bravery

Journalist and News reporter @www.rwandanews24.rw, Graphic Designer, Photographer and IT consultant

error: Content is protected !!
Skip to toolbar