October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Kuba ingamba zo guhangana na coronavirus zizatangira taliki ya 1 Mata ntimugirengo ni umunsi wo kubeshya- Perezida Museveni

YASUWE 18 

Perezida Museveni wa Uganda amaze gutangaza ibindi byemezo mu gihugu mu gihe cy’iminsi 14 bigamije kurwanya ikwirakwira rya coronavirus.

Yari aherutse gutangaza ihagarikwa ryo gutwara abantu muri rusange mu gihugu hose. Muri Uganda, kuva haboneka umuntu wa mbere wanduye iyi ndwara taliki ya 20/03/2020 kugeza uyu munsi taliki 30/03/2020 hamaze kuboneka abantu 33 banduye iyi virus.

Bwana Museveni yavuze ko guhera saa sita z’iri joro uyu munsi ingendo z’abantu mu gihugu hose zibujijwe. Yavuze ko uyu mwanzuro ufashwe utunguranye kugira ngo bibuze abantu guhita bakora ingendo bava mu mijyi bajya mu cyaro aho bashobora gushyira iyo ndwara abantu baho.

Bwana Museveni yavuze ko guhura kw’abantu barenze batanu bitemewe, kereka abari gushyingura.

Yavuze ko guhera kuri uyu wa kabiri taliki ya 31 Werurwe 2020 hashyizweho umukwabu uzajya utangira saa moya z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe za mugitondo, abantu bose bakaguma mu ngo zabo uretse abatwara imizigo.

Yatangaje ko kuva taliki ya 1 Mata 2020 inzu zose z’ubucuruzi zifunga uretse gusa izicuruza ibiribwa, imiti, n’ibikenerwa by’amatungo.  Aha yagize ati: “Ibi bigomba kubahirizwa mutazagira ngo ni wa munsi wo kubeshya.”

Yavuze ko abakozi bose ba leta baguma mu ngo zabo keretse gusa abasirikare, abapolisi, abaganga n’abandi bazatangazwa na minisitiri w’intebe.

Bwana Museveni yavuze ko umuntu uzafatwa akoranya abantu benshi azakurikiranwaho icyaha cy’ubwinjiracyaha cyo kwica, kuko bazamufata nk’ushaka gukwiza iyi virus nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabyanditse.