October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Gatsibo: Abantu 3 bakomerekeye mu mirwano ikomeye yashyamiranyije abaturage n’abanyerondo

YASUWE 30 

Abagabo batatu bakora irondo ry’umwuga mu Mudugudu wa Ngaju, Akagari ka Bukomane, mu Murenge wa Gitoki w’Akarere ka Gatsibo, bari mu maboko y’ubugenzacyaha nyuma yo kujya kurwana n’abaturage basinze ku gicamunsi cyo ku wa  gatandatu taliki ya 29 Werurwe 2020.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bukomane, Muhire Etienne, yatangaje  ko bariya banyerondo bari babanje kujya kunywa inzoga, mbere yo kujya kurwana n’abo baturage bakinaga amakarita.

Uyu muyobozi abisobanura yagize ati: ” Bari bavuye mu kazi kabo gasanzwe kuko irondo rikora nijoro, n’imyenda y’akazi bari bayikuyemo, hanyuma amakuru twamenye ni uko bashobora kuba hari aho bari banyuze bakanywa inzoga.”

Yavuze ko habaye imirwano ikomeye, bikarangira bamwe bakomeretse ku buryo bukomeye.  Ati: ” Harimo abakomeretse haba mu Banyerondo, ndetse no muri urwo rubyiruko basagariranye na rwo, harimo abakomeretse usibye ko bari kugenda boroherwa.”

Abajijwe umubare w’abakomerekeye muri ubwo bushyamirane, Gitifu Muhire yavuze ko ari batatu, barimo umugore wari uje guhoshya imirwano akavunika akaboko.

Amakuru avuga ko mu bakomeretse harimo umwe wakubiswe majagu mu mugongo agakomeretswa mu buryo bukomeye ku buryo yanahawe na taransiferi yo kujya kuvurizwa mu Bitaro bya Kiziguro.

Uyu muyobozi Muhire avuga ko abagize uruhare muri iriya mirwano wakomerekeyemo abantu bahise bashyikirizwa inzego zishinzwe umutekano, magingo aya bakaba bari gukorwaho iperereza n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Undi munyerondo witwa Karegeya wo mu Kagari ka Nyamirembe, Umurenge wa Gatunda mu Karere ka Nyagatare, akurikiranweho kwinjira mu rugo rw’umuturage agakubita umugore we n’umwana, abashinja kuba bari hanze nyamara ngo bakagombye kuba bari nzu hagamijwe kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus nk’uko Bwiza dukesha iyi nkuru yabyanditse.

Umunyerondo ni umuturage usanzwe

Ubwo yavugaga kuri uriya munyerondo, umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian yavuze ko umunyerondo ari umuturage nk’abandi bityo ukoze icyaha agikurikiranwaho nk’umuturage uhohoteye mugenzi we.

Meya Mushabe ati “ Mbere y’uko baba mu irondo ry’umwuga ni abaturage mu bandi, ni nk’uko umuturage yakubita undi cyangwa akamusagarira, aba na bo ni uko. N’ubwo tubahugurira kunoza inshingano zabo ariko ahanwa nk’uko umuturage wese ahanwa.”

Ni mu gihe muri iki gihe u Rwanda n’Isi bihanganye n’icyorezo cya Virusi ya Corona, hakunze kumvikana abakora mu nzego z’umutekano bahohotera abaturage, bitwaje ko bari gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zashyizweho mu gukumira COVID-19.

Hari kandi n’abaturage barenga ku mabwiriza yashyizweho mu rwego rwo gukumira kiriya cyorezo, ari na yo mpamvu impande zombi zikwiye gufatanya mu rwego rwo gukumira ko COVID-19 yakoreka u Rwanda.