October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ubwoba ni bwose mu bagenzi bari mu bwato bwiswe ubw’urupfu

YASUWE 14 

Abagenzi bari mu bwato bwa MS Zaandam ‘Ubwato bw’urupfu’ banduye virusi ya Corona bukaba bwagiriye ikibazo mu gihugu cya Panama babwiwe ko nyir’ubwo bwato agishakisha icyambu kizemera kubakira, nyuma y’iminsi mike yohereje ubutumwa bwihariye bwo gusaba ubufasha.

Ibi byatangajwe na Perezida w’isosiyete ya Holland America Line, Orlando Ashford, nyuma y’umuyobozi w’umujyi umwe muri leta ya Florida muri Amerika avuga ko batiteguye kwakira ubwo bwato.

Orlando yabwiye abagenzi akoresheje ubutumwa bw’amashusho ko bagerageza gushaka aho bahagara, abantu bane bari mu bwato barapfuye bazira COVID-19 abandi bamwe bamaze kwandura

Umwe mu bagenzi bari kumwe n’umugabo we mu bwato buheze cyane yagize ati: “Tumaze iminsi muri ubu bwato bw’urupfu.

“Turarambiwe, ndashaka gusohoka, dufite ubwoba ko natwe tuzandura. Niba dushaka kuguma mu bwato bwarohamye ni ikibazo gusa. ”

Ubwato bw’ikirangirire bwa Zaandam buri mu nyanja ya pasifika kuva ku ya 14 Werurwe, nyuma yuko bamwe mu bagenzi bayo 1.800 batangiye kwandura ibicurane, kandi ibyambu byinshi byo muri Amerika y’Epfo byanze kubakira

Muganga w’ubwo bwato yatangaje ko abagera kuri 40 ku ijana by’abakozi barwaye, basaba abagenzi kwishyira mukato.