October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Abategura imikino Olempike ya Tokiyo batangaje Itariki Nshya amarushanwa azabera.

YASUWE 30 

Amakuru dukesha ijwi ry’amarika avugako “Abategura imikino Olempike iteganijwe kubera i Tokiyo batangaje ko amatariki mashya y’imikino yo mu mpeshyi azaba ku ya 23 Nyakanga 2021, kugeza ku ya 8 Kanama 2021.”

Umuyobozi wa komite ishinzwe gutegura Tokiyo 2020, Yoshiro Mori, yatangaje iki cyemezo ku wa mbere, nyuma yo kugirana inama na komite mpuzamahanga y’imikino Olempike.

IOC yatangaje mu cyumweru gishize icyemezo cyo kwigiza inyuma imikino kubera coronavirus.

Mori yavuze ko imikino y’abamugaye izatangira ku ya 24 Kanama 2021, kugeza ku ya 5 Nzeri 2021.

 

Bibaye mugihe hari hashize iminsi mike iri rushanwa ryimuriwe umwaka utaha ariko amatariki ntiyatangazwa.

 

ku wa kabiri tariki ya 24 Werurwe 2020, hashingiwe ku makuru yatanzwe na OMS icyo gihe, Perezida wa IOC, Thomas Bach na Minisitiri w’intebe w’Ubuyapani, Abe Shinzō, banzuye ko imikino Olempike Tokiyo 2020 izaba mu buryo bwuzuye kandi bitarenze mu mpeshyi 2021 Minisitiri w’intebe yongeye gushimangira ko guverinoma y’Ubuyapani yiteguye kuzuza inshingano zayo zo kwakira iyi mikino.

 

Muri icyo gihe, Perezida wa IOC, Thomas Bach, yashimangiye ubushake bwa IOC mu mikino Olempike yagombaga gutangira mu kwa karindwi 2020 muri Tokiyo.

Nyuma y’icyemezo cy’uyu munsi, Perezida wa IOC yagize ati: “Ndashaka gushimira Amashyirahamwe Mpuzamahanga ku nkunga yabo bose hamwe n’amashyirahamwe yo ku ruhand rwa komite z’imikino Olempike ku bufatanye bukomeye n’inkunga bagize mu nama nyunguranabitekerezo mu minsi yashize.

Ndashaka kandi gushimira komisiyo y’abakinnyi ba IOC, twagiye duhana amakuru. Hamwe n’iri tangazo, nizeye ko, dukorana na komite ishinzwe gutegura Tokiyo 2020, guverinoma ya Tokiyo ya Metropolitan, Guverinoma y’Ubuyapani ndetse n’abafatanyabikorwa bacu bose, dushobora gutsinda iki kibazo kitigeze kibaho. Abantu muri iki gihe usanga bari mu mwobo wijimye. Iyi mikino Olempike Tokiyo 2020 irashobora kuba urumuri ku iherezo ry’icyi cyorezo. ”

Andrew Parsons, Perezida wa IPC