October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Waba uzi abantu bafite ibyago byo kwandura coronavirus kurusha abandi ndetse n’icyo basabwa gukora?

YASUWE 16 

Virusi ya Corona ishobora kwanduza umuntu uwo ari we wese, ariko abantu bafite indwara zimwe na zimwe ndetse n’abasaza bafite ibyago byinshi byo kwandura iyi ndwara.

Niba urwaye igihe kinini ushobora kubangamirwa naya makuru. Ariko ninde ufite ibyago byo kwandura?

Benshi mu bafite ibyago byo kwandura ni abantu bafite imyaka 70, abafite ubumuga bw’ubwonko ndetse nabantu bari munsi yimyaka 70 niba bafite ibimenyetso bikurikira.

Indwara y’ibihaha nka asima, kubabara mu gatuza, kudahumeka neza no kugira umuriro mwinshi.

Indwara z’umutima n’imitsi,

Indwara y’impyiko

Indwara y’umwijima

Guhangayika mu mutwe

Diyabete

Indwara zifata ubudahangarwa bw’umubiri nka VIH na kanseri

Abanywa ibiyobyabwenge

Abagore batwite

Ese urwaye asima yakora iki?

Ikigo cy’ubuzima cy’Ubwongereza cyagiriye inama abantu barwaye asima gukoresha impemu zisanzwe, nkuko bisanzwe.

Umuntu agomba kumenya neza ko impemu ziwe zimukikije buri munsi kabone niyo yaba adafite ibimenyetso bya asima.

Niba usanze waranduye virusi ya corona, hamagara abashinzwe ubuzima.

Ese ndamutse nkuze cyane nakora iki?

Inama yatanzwe na muganga kubaturage, hatitawe ku myaka – ni ukuba kure yabandi kugirango wirinde kwandura.

Ibi bivuze ko umuntu atagomba kujya ahantu hateraniye abantu kugirango yifatanye nabo.

Ibi ni ingenzi cyane cyane kubarengeje imyaka 70 kimwe nabafite iyi ndwara kuko bafite ibyago byo kwandura.

Nakora iki niba mfite uburwayi bukomeye?

Umuntu wese ufite ibyago byo kwandura indwara nkubukonje busanzwe butera umuriro agomba gufata ingamba zo kwirinda ubwandu.

Abantu bagaragaza ibimenyetso by’ubwandu – nkabafite inkorora cyangwa ibicurane, bagomba kuguma murugo.

Niba ibimenyetso byashize kandi umuntu akaba atameze neza, bagomba kubonana na muganga.

Nakora iki ndwaye diyabete?

Abantu barwaye diyabete yo mu bwoko bwa 1 na 2 bafite ibyago byinshi byo kwandura virusi ya corona.

Niba urwaye diyabete ukaba uhura nibimenyetso nko gukorora n’umuriro mwinshi kimwe no kunanirwa guhumeka ugomba guhora usuzuma uko umeze.

Niba ufite kimwe muri ibyo bimenyetso ugomba kuguma murugo iminsi irindwi, ugakomeza gufata imiti. Niba utabonye ibimenyetso bya virusi ya corona ukaba ushaka kubonana na muganga ugomba guhamagara cyangwa ukamuhamagara kumurongo aho kujya imbona nkubone.

Ese abagore batwite bakwiye guhangayika?

Nta kimenyetso cyerekana ko abagore batwite n’abana babo bafite ibyago byo kwandura virusi ya corona ariko leta yabasabye gufata ingamba z’ubuzima bwabo.

Kimwe nabandi bantu bagomba gufata ingamba zo kwirinda kwandura.

Abashinzwe ubuzima bavuga ko bashyizwe ku rutonde rw’abantu bafite ibyago byo kwandura virusi.