October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Perezida Donald Trump na Xi Jinping w’Ubushinwa bagiranye ibiganiro kuri telephone bishobora kuzana impinduka

YASUWE 23 

Kuri uyu  wa gatanu mu gitondo, perezida w’Amerika ndetse nuw’Ubushinywa  bagiranye ibiganiro kuri telephone, nyuma y’ibyumweru byinshi by’amakimbirane hagati yibi bihugu by’ibihangange byombi. Ikiganiro kigamije gukuraho ubwumvikane buke hagati ya Beijing na Washington busaba ko hajyaho ingamba zihamye zo kurwanya iki cyorezo.

Iyi ikaba ari terefone ije mu igihe ibihugu byombi bimaze imyaka ibiri mu ntambara y’ubutita kandi umubano wabyo utameze neza kuva ikibazo cy’ubuzima cyatangira. Xi Jinping yashimangiye ubufatanye mu gutsinda iki cyorezo, mu gihe hashyirwaho umubano w’Ubushinwa n’Amerika nta makimbirane cyangwa guhangana. Ibinyuranye cyane nibyumweru bike bishize, byabonye Beijing na Washington bidacana uwaka.

Donald Trump, kimwe n’umunyamabanga we wa Leta, Mike Pompeo, bakomeje kuvuga ko coronavirus ari “virusi y’Ubushinwa”, bitera uburakari bw’abakozi b’Abakomunisiti, batagishidikanya, binyuze mu ijwi rya diplomate. Abashinwa, nabo bakomeje  buvuga ko coronavirus yazanywe n’ingabo z’Amerika mu Bushinwa.

Pekin yategetse kandi kwirukana abanyamakuru bose b’Abanyamerika mu kinyamakuru Wall Street Journal, Washington Post ndetse na New York Times ikorera ku butaka bw’Ubushinwa.