October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Bugesera: Barya bari mu nzitiramibu kubera ikimoteli cyashyizwe mu ngo z’abaturage

YASUWE 24 

Abatuye umudugudu wa Sumbure mu kagali ka Kanazi mu Murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera, barataka ikimoteli kiri rwagati mu baturage gikomeje kuba isoko y’indwara ziterwa n’umwanda, ikindi kandi kikaba cyaratumye amasambu yabo ata agaciro nk’uko babibwiye rwandanews24 ubwo yasuraga aho iki kimoteli giherereye.

Ni ikimoteli kiri mu mudugudu wa Sumbure, aho cyari cyarashyizwe ku butaka bwa leta, ariko nyuma kiza gukomerezwa ku butaka bw’abaturage nyamara leta ntiyabaha ingurane ku butaka bwabo.

Mu kiganiro rwandanews24 yagiranye n’abagituriye, bavuga ko gikomeje kubagiraho ingaruka zikomeye, zirimo indwara zituruka ku mwanda, kuko bahora bavuza abana babo, harimo n’uwapfushije umwana bitewe n’iki kimoteli biza gutuma animuka aho yari atuye.

Nyiramubandwa Francine we n’umugabo we bimutse kubera iki kimoteli, agira ati: “Twimutse kubera iki kimoteli tumaze gupfusha umwana, dukeka ko yazize indwara ziterwa n’iki kimoteli byari bimeze nabi, bituma twimuka byihuse, tujya mu nzu ituzuye twimukira mu Bihari kuko byari bimaze kugera mu nzu.”

 

Uyu ni umwe mu baturage baturiye iki kimoteli aganira na rwandanews24

Undi muturage utuye impande y’iki kimoteli yabwiye rwandanews24 ko kubera amasazi aterwa n’umwanda wo mu kimoteli iyo bagiye kurya binjira mu nzitiramibu, agira ati “amasazi araza iyo tugiye kurya twinjira muri Supanet ngo turebe uko wenda twayikinga, ariko bikaba iby’ubusa, duhora turwaza indwara z’inzoka kandi nyamara mbere tutarazirwazaga”

Aba baturage bavuga ko iki kimoteli ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera bujya kukihashyira, butigeze bubiganirizaho abaturage, kandi ngo n’ubu nta cyo ubuyobozi bujya bubabwira ku gucyemura iki kibazo, ibi rero ngo uretse ingaruka z’indwara ziterwa n’umwanda ngo ubutaka bwabo bwamaze guta agaciro, kuko ntawashaka kugurisha ngo abone umugurira,

Umuturage agira ati: “Urabona ko aha hantu dutuye ni ahantu heza abantu baba bashaka kuhagura ubutaka n’ibibanza, nyamara ariko iyo bahageze bakabona iki kimoteli bahita basubirayo bataguze, nibashake aho bimurira iki kimoteli cyangwa baduhe ingurane tube ari twe twimuka kuko bigaragara ko batwirengagije.”

Iki kimoteli ukikigeramo usangamo abana benshi bavuye mu ishuli, bakirirwamo bagishakamo ibyuma, n’ibindi bavuga ko ari imari bagurisha bakabona ibibatunga, aba kandi baba banari kumwe n’abantu bakuru, biganjemo abaturuka mu mudugudu watujwemo abasigajwe inyuma n’amateka, bavuga ko imiryango yabo itunzwe n’ibyo bgikuramo.

Rwandanews24 yegereye bamwe mu bana baturiye iki kimoteli, umwana umwe agira ati: “ Mba naje gushakamo ibyuma n’amasashe nkabigurisha, kuko ntabwo iwacu twaba twaburaye ngo mbure kuza hano gushaka imari.”

Umwe mu bagore na we twaganiriye ari muri iki kimoteli nta n’inkweto yambaye kandi afite umwana muto yashyize hasi w’imyaka nk’ibiri, agira ati “None se n’ubundi ko twarangiye turacyaramira iki, tuba twaje kwishakira injamani zo kugurisha ngo tubashe gutunga imiryango yacu”

Iki kimoteli kiri hagati mu ngo

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere; Madame Umwali Angelique, mu kiganiro na rwandanews24 yatangaje ko iki ari ikibazo ubuyobozi buzi kandi bufite gahunda yo gucyemura muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2019-2020, agira ati: “Icyo tugiye gukora ni ukwigiza iriya myanda ikigira ahagana hirya mu butaka bwa leta, tukanakizitira  kikitarura abaturage, hanyuma turi no gukorana n’abafite aho bahuriye n’isuku bose, ku buryo iriya myanda harebwa uburyo izajya ibyazwamo umusaruro ibyo ni muri uyu mwaka w’ingengo y’imari bizakorwa”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko iki kimoteli nikimara kwitarura abaturage, hazahita hashyirwaho n’uburyo bwo kugicunga ku buryo nta muturage wundi uzongera kukinjiramo, kandi ku bantu bajya bitwikira ijoro bakajya kumenamo imyanda yavanwe mu bwiherero ngo hagiye gukorwa igenzura uzabifatirwamo azabihanirwe.

Cypridion Habimana@rwandanews24.com