Itangazo rijyanye n’ibigo by’ubucuruzi bimaze guhanirwa kuzamura ibiciro

Muri ibi bihe bidasanzwe by’ingamba nshya zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, ubuyobozi bukomeje gusaba abaturarwanda bose kubahiriza amabwiriza ayo ariyo yose atangwa n’inzego zibishinzwe.

Kuwa 16 na 22 Werurwe Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yasohoye amatangazo abuza ndetse inihanangiriza abacuruzi ko batagomba kuzamura ibiciro muri ibi bihe byo guhangana n’ingamba zafashwe zo kurwanya COVID-19.

Ayo matangazo yaje aherekejwe n’imbonerahamwe y’ibiciro ntarengwa ku ibiribwa ndetse n’ingano y’ibiro uhaha atagomba kurenza. Kandi Ministireri ivuga ko umucuruzi utazubahiriza aya mabwiriza ashobora guhanishwa gucibwa amande ari hagati ya 20,000Frw na 2.000,000Frw.

Nyuma haje gushyirwaho Komisiyo ishinzwe kugenzura niba koko ibi byubahirizwa n’abacuruzi mu turere twose tw’uRwanda.

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yasohoye itangazo ry’ibyavuye muri iri genzura.

Bagize bati” Itangazo rijyanye n’ibigo by’ubucuruzi bimaze guhanirwa kuzamura ibiciro muri ibi bihe bidasanzwe by’ingamba nshya zo guhangana na #COVID2019, nyuma y’igenzura ryakozwe na

ifatanije n’izindi nzego.

Yanditswe na Theophile Bravery @rwandanews24.rw
Theophile Bravery

Theophile Bravery

Journalist and News reporter @www.rwandanews24.rw, Graphic Designer, Photographer and IT consultant

error: Content is protected !!
Skip to toolbar