October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ubushinwa: Umugabo yishwe n’ikindi cyorezo cya Hantavirus

YASUWE 19 

Nyuma yuko icyorezo cya Corona cyugarije isi, umubare w’izindi mpfu urasa naho utakiri kuvugwa nyuma yuko iki cyorezo cya corona cyugarije isi muri minsi, ndetse ibihugu byinshi bikaba bihugiye mu kwirinda iki cyorezo, mu gihugu cy’ubushinwa hataeye ikindi cyorezo cya Hantavirus cyivuganye umugabo ubwo yari avuye mu mujyi umwe ajya mu wundi.

China’s Global Times ibinyujije ku rukuta rwayo rwa tweeter, yavuze ko uwo mugabo yajyaga mu ntara ya Yunnan, agapfa ari mu nzira ava mu ntara ya Shandong, ubwo yari muri Bus ajya mu kazi kuri uyu wa mbere. Abanda bantu 32 bari kumwe nawe muri Bus bakaba barapimwe iki cyorezo.

Ese hantavirus ni iki?

Nkuko ikigo cyita kikanarinda indwara CDC (Centers for Disease Control and Prevention) kibitangaza, hantaviruses ni umuryango wa viruses ikwirakwizwa iturutse mu mbeba ikaba inica bamwe mu baturage.

Iyi virus ikaba itera icyo twita hantavirus pulmonary syndrome (HPS) na haemorrhagic fever with renal syndrome (HFRS).

Iyi ndwara ikaba itandurira mu mwuka, ahubwo yandura aruko ihererekanyijwe n’abantu mu gihe bahuje inkari, amazirantoki ndetse n’umwanda w’imbeba, mu gihe harimo uwanduye iyi ndwara.

Ni ibihe bimenyetso bya hantavirus?

Ibimenyetso bya hafi bya HPS harimo kurangwa n’umunaniro udasanzwe, umuriro, kunanirwa kw’imitsi, kuribwa n’umutwe, kumva udatuje muri wowe, kumva umubiri ukonje cyane bidasanzwe ndetse n’ibibazo byo kuribwa munda. Igihe utayivuwe utangira guhumeka gake gashoboka kuko ukunda guhera umwuka, no kuba wapfa bitunguranye, iyi ndwara ikaba ifite impuzandengo yuko abanduye ibica ku kigero cya 38% nkuko CDC ibitangaza.

Mugihe ibimenyetso bya HFRS bikomeje kuba bimwe bituma amaraso agenda gake (Low blood pressure), ibikomere byihutirwa, no gutsinwa k’ubudahangarwa bw’umubiri.

HPS ntiyakwandura ivuye ku muntu umwe ijya ku wundi, mu gihe HFRS zo zishoboka kuba zakwandura ziva ku muntu zijya kuwundi, gusa amahirwe yo gushoboka ni make cyane.

Nkuko CDC ibitangaza, ku bantu kwirinda imbeba niko kwirinda kwa mbere kwo guhangana niki cyorezo cya Hantavirus.

NshimiyimanaEric@rwandanews24.com