October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Karongi: Bibye inka irondo rirabatesha batwara Igihimba cyayo

YASUWE 108 

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri, tariki 24/Werurwe/2020, mu Karere ka Karongi abajura bibye inka, ubwo barimo kuyibaga irondo rirabatesha birukankana igihimba cyayo, nkuko ubuyozi bw’umurenge bubitangaza.
Ibi byabereye mu Murenge wa Rubengera, Akagali ka Kibirizi, ubwo mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu, abantu bataramenyekana bibye inka y’umuturage bajya kuyibagira hafi y’umugezi wa Musogoro, maze ubwo nyirayo yatabazaga ko yibwe baje kwikanga irondo, birukankana igihimba rihageze risanga babacitse bakaba bakirimo gushakishwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Rukesha Emile, ku murongo wa telephone yabwiye rwandanews24 ko ayo makuru ari ukuri.
Ati “byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu, nibwo umuturage yatatse ko inka yiwe yibwe, abaturanyi n’abanyerondo baratabara basanga inka yamaze kwicwa, kuko yarimo ibagirwa hafi n’umugezi wa Musogoro, ubu inka muganga w’amatungo yamaze kuyipima ishyikirizwa nyirayo ikaba irimo kubagwa ngo hagurishwe inyama.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubengera arasaba abaturage kuba maso muri ibi bihe, ndetse bubahiriza gahunda za Leta zo kuguma mu rugo, bita ku isuku babasha kwirinda icyorezo cya Corona cyugarije isi.
Ubujura bw’Inka muri aka karere bwaherukaga mu kwezi k’Ugushyingo, ubwo umugabo yibaga inka akayizirika ku gitanda araraho.