October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Bugesera: Barinubira ibiciro by’ibiribwa byazamutse

YASUWE 54 

Muri imwe mu mirenge y’akarere ka Bugesera, abaturage barinubira izamurwa ry’ibiciro kuri bamwe mu bacuruzi kubera ingamba zo guhashya indwara ya COVID 19, bagasaba ko byasubizwa uko MINICOM yabigennye nk’uko babibwiye rwandanews24 muri iyi nkuru.

Mu gihe Isi yose yugarijwe n’icyorezo cya COVID 19, u Rwanda na rwo rukaba rwarashyizeho ingamba mu guhangana n’iki cyorezo hirindwa ubwandu bushya, bamwe mu batuye akarere ka Bugesera baravuga ko hari abacuruzi bazamuye ibiciro by’ibiribwa.

Umwe mubaturage wo mu murenge wa Mayange agira ati, “umuceli waguraga ibihumbi 27, ubu uri kugura ibihumbi 32, kubagura ubugali ikilo cyaguraga 300 ubu kiri kugura 450, izamuka ry’ibi biciro ryatubangamiye cyane”

Mu kiganiro na rwandanews24, umuturage wo mu Murenge wa Ruhuha na we yemeje aya makuru, agira ati “ Turi kujya kugura ibiribwa tugasanga byazamutse, abacuruzi ntibari kugurisha ku biciro bimwe, baratubwira ko ari ko nabo baba baranguye, umuceli, amavuta umunyu byazamutse cyane”

Naho uwo mu murenge wa Nyamata, yahamirije rwandanews24 ko n’ibindi biribwa nk’ibijumba na byo byazamuriwe ibiciro, ati “ibiciro hano byazamutse ku buryo budasubirwaho, ubu ibijumba byaguraga amafaranga 300, ubu biri kugura 400, inzego z’ubuyobozi nizigire icyo zibikoraho”

Twirinde covid19 iterwa na coronavirus

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Soraya Hakuziyaremye, yihanangiriza abacuruzi bari kuzamura ibiciro n’abatari kubahiriza ingano y’ibicuruzwa, kuko  hari ibihano birimo no guhagarika ubucuruzi bwabo muri iki gihe, ku munsi w’ejo yagize ati “imbaraga turi gushyiramo ngo ibiciro ntibihindagurike aba bacuruzi bashaka gusarurira mu nduru  ntibabyubahirize, turi gukomeza kubakurikirana mu bugenzuzi, nibiba ngombwa bimwe mu bihano tubaha twemerewe no kubahagarikira ubucuruzi muri ibi bihe, aho kugira ngo bakomeze kungukira mu baturage”

Ibi kandi biranashimangirwa na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu; Prof.Shyaka Anastase; aho avuga ko abayobozi mu nzego z’ibanze binjiye muri iki kibazo mu rwego rwo guhangana n’abacuruzi bazamura ibiciro uko bishakiye, Minisitiri Shyaka agira ati; “inzego z’ibanze ntiziri bwihanganire abazamura ibiciro, ibihano birateganijwe kandi nta bwo dushobora kubihanganira”.

Ku cyumweru taliki ya 22 Werurwe 2020, nibwo Minisiteri y’ubucuruzi ni inganda yashyize ahagaragara, urutonde rw’ibiciro by’ibiribwa n’ingano y’ibyo buri rugo rutemerewe kurenza, hagamijwe gusigasira ko ibiribwa bitashira ku masoko, na cyane ko iyi Minisiteri yizeza abaturage ko ibiribwa bitazashira bitewe n’uko imodoka zibitwara zitigeze zihagarikwa, kikaba ari icyizere kandi kinatangwa n’urugaga rw’abikorera PSF.

Cypridion Habimana@rwandanews24.com