October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Amakuru mashya: Abarwayi ba coronavirus biyongereyeho 17 mu Rwanda

YASUWE 82 

Minisiteri y’Ubuzima  kuri uyu wa 23 Werurwe 2020 yatangaje ko  mu Rwanda hemejwe abandi barwayi 17 ba Coronavirus, bose hamwe bagera kuri 36.

Muri aba barwayi harimo 9 baturutse i Dubai, 3 baturutse muri Kenya, 2 baturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, 1 waturutse muri Qatar, 1 waturutse mu Buhinde, undi umwe ni uwahuye n’uherutse kugaragaraho iki cyorezo.

Aba barwayi uko ari 17 batangiye gupimwa no gushyirwa mu kato hagati ya tariki ya 17 na 20 Werurwe 2020.

Kuri uyu wa 22 Werurwe ni bwo iyi Minisiteri yari yatangaje ko habonetse abarwayi bashya babiri, biyongeraga kuri 17 bari batangajwe mbere. Bose hamwe babaye 19, hiyongereyo aba bashya, mu Rwanda hamaze kubarurwa abarwayi ba Coronavirus 36 muri rusange.

Twirinde covid19 iterwa na coronavirus

Mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, u Rwanda ni cyo gihugu kimaze kugaragaramo abarwayi benshi b’iki cyorezo. Kenya iza ku mwanya wa kabiri yemeje abarwayi 16, Tanzania ifite 12, Uganda ifite 9 mu gihe u Burundi nta n’umwe.

 

Nk’igihugu cyo mu Karere k’Ibiyaga Bigari kandi gituranye n’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yo imaze kwemeza abarwayi 29, babiri bo barapfuye.

Imibare mishya yatanzwe na OMS mugitondo cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 24 Werurwe 2020, abantu bangana n’ibihumbi 381739 nibo bamaze kwandura coronavirus ku isi, ikaba imaze guhitana abagera ku bihumbi 16558, naho abagera ku bihumbi 102429 akaba aribo bayikize bagataha.

Dukomeze kubahiriza amabwiriza n’ingamba byashyizwe na leta ifatanyije na Minisiteri y’Ubuzima mu rwego rwo kwirinda coronavirus kuko bigaragara ko mu gihe cy’ iminsi 10 mu Rwanda hagaragaye umuntu wa mbere urwaye corona virus, abayirwaye bageze kuri 36 kandi ntawe urakira ngo atahe n’ubwo Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko batarembye.