October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Abarimo gufata ingendo zitari ngombwa bagiye kujya bacibwa amande abandi bafungwe

YASUWE 24 

Ibi ni ibyatangajwe na polisi y’Igihugu nyuma yo kubona ko hari abanyarwanda bamwe barimo gufata ingamba zashyizweho nk’ibintu bisanzwe cyangwa nk’aho ntacyabaye, abandi ugasanga imyumvire yabo kuri iki cyorezo cya coronavirus nk’aho ari urwenya abantu barimo gutera maze bagafata ingendo zitari ngombwa ari nazo zoshobora kuba intandaro y’ikwirakwizwa ry’iki cyorezo.

Kugicamunsi cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 23 Werurwe 2020 rwandanews24 yatembereye mu bice bitandukanye mu karere ka Kicukiro mu rwego rwo kureba niba koko izi ngamba zirimo gushyirwa mu bikorwa hirindwa coronavirus.

Aha ni Sonatube muri Kicukiro

Mu Murenge wa Niboye muri aka karere ka Kicukiro ahazwi nka Sonatube, hagaragara abantu ku muhanda biganjemo abagabo n’urubyiruko rw’abasore bicaye baganira ubona ko badafite ikibazo cyangwa impungenge ku ngamba leta yashyizeho mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya coronavirus cyugarije isi.

Bamwe mu baganiriye na rwandanews24 batifuje ko amazina yabo atangazwa, bavuze ko uko barikumwe bizeranye ntawufite ibimenyetso bya covid19 kuko bose ngo basanzwe bakorera hamwe. Umwe yagize ati: “Uko turi aha, twese turaziranye kandi turakorana, abandi ni abo muri karitsiye ntaribi.”

Umunyamakuru wa rwandanews24 ababajije niba batajya bumva amakuru ngo bumve ibivugwa kuri koronavirus, basubije ko babyumva ariko mu rwego rwo kwirinda bicarana n’abo baziranye gusa.

Babajijwe impamvu bicaye badasizemo intera ya metero imwe hagati yabo, basubije ko ibyo babona bitazakunda kuko ngo ntibashobora kuvugana bategeranye.

Twirinde covid19 iterwa na coronavirus

Uretse aba bari bicaye ku muhanda, mu bice bitegereye kaburimbo abamotari bakomeje gutwara abagenzi, ariko abagenze nta kasike bambaye nk’uko abo umunyamakuru wa rwandanews24 yabonye bakomeje gutambuka mu muhanda w’ahitwa kwa Didi bari bameze.

Mu kagali ka Niboye ko mu Murenge wa Niboye, abaturage baho basa n’aho batazi uko byifashe mu gihugu kuko tumwe mu tubari na depo ziranguza inzoga birafunguye, aho usanga depo ariyo yimukiyemo urunywero.

Kimwe no mu bindi bice by’Igihugu hagaragara abatu bafite imyumvire ikiri hasi kuri iki cyorezo cya coronavirus, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP John Bosco Kabera yatangaje ko hagiye gushyirwaho amande ku bantu barimo gusohoka mungo zabo bagiye mu ngendo zitari ngombwa.