October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Hashyizwe ho ibiro ntarengwa by’ibiribwa umuguzi atagomba kurenza ku munsi

YASUWE 30 

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yashyize ho ingano y’ibiro ntarengwa by’ibiribwa umuturage atagomba kurenza ku munsi kugirango hatazabo guhunika ibyo kurya byinshi bitari ngombwa.

Ibi bikaba bibaye nyuma yaho Guverinoma y’u Rwanda ishyiriyeho zimwe mu ngamba nshya zo gukumira icyorezo cya coronavirus zirimo no kuguma mu rugo.

Abaturage bakaba basabwa kudakomeza ibintu ngo bumve ko byacitse bitume bahaha ibintu bitari ngombwa ko ahubwo bakomeza guhaha bisanzwe kuko nta gikuba cyacitse.

Minisitiri akaba yavuze ko umuntu atagomba kurenza ibiro 5 by’umuceri,ibiro 3 by’ibishyimbo, ibiro 8 bya kawunga ,ndetse n’ibiro 10 by’ibitoki ku munsi.

Ibindi bikaba ari ibiro 5 by’ibirayi,ibiro 10 by ‘ubugari ,litiro 5 z’amavuta yo guteka ndetse n’ibiro 3 by’isukari.

 

Ibi ngibi bikaba ari mu rwego rwo kwirinda izamuka ry’ibiciro ku masoko ,bikaba bishyizweho nyuma yaho abantu bari bari bamaze kumva ko bagiye kuguma mu rugo bagatangira guhaha ibintu byinshi cyane byo kujya guhunika mu ngo zabo.

Mu kiganiro na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Shyaka Anasithase yavuze ko guhaha birengeje urugero byazateza ikindi kibazo gikomeye cyane cyo kuzabura ibyo kurya kandi ko atari ngombwa guhaha ibyo ubona bidakenewe.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Soraya Hakuziyaremye  nawe yabwiye abantu kutagira ubwoba kuko ntakibazo k’ibiribwa kiri mu Rwanda abasaba kutagira ubwoba ngo bahangayike bitume bahaha bitari ngombwa