October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Dore zimwe muri serivisi zikomeza gutangwa ndetse n’ibyo RURA ikangurira abantu mu rwego rwo gukumira icyorezo

YASUWE 43 

Hari kuwa Gatandatu  tariki ya 21 Werurwe 2020 ubwo Guverinoma y’u Rwanda yafataga zimwe mungamba nshya zo kwirinda coronavirus harimo guhagarika zimwe muri serivisi zitihutirwa cyane.

Zimwe muri service zigomba gukomeza gutangwa harimo serivisi zo kwivuza ,abashaka serivisi zirimo guhaha hakazamo serivisi zijyanye n’amafaranga kubitsa cyangwa se kubikuza ,guhana amakuru ndetse no gukwirakwiza amazi n’umuriro w’amashanyarazi izi zose zikaba zikubiye muri serivisi zerekeranye n’uburenganzira bwo kubaho nkuko bigaragara mu iteka rya Minisitiri w’umurimo ryo kuwa 17 Werurwe 2020.

Izindi serivisi zigomba gukomeza gutangwa harimo serivisi za Radio n Terevizio ndetse n’ubundi buryo bwose bukoreshwa mugutanga amakuru ,hakazakomeza kandi serivisi zo kuyora no gutwara imyanda,serivisi zo gutanga lisansi na mazutu ndetse na za gaz.

Urwego ngenzura mikorere  RURA rukaba rwasabye abantu bose bafite aho bahuriye nizi serivisi zose kwitwararika bakurikiza amabwiriza abafasha kwirinda

RURA yagize iti“Abatanga serivisi zo kubitsa no kubikuza amafaranga hakoreshejwe imiyoboro y’itumanaho (mobile money agents), barakomeza gukora ariko bagomba kwambara uturindantoki kugira ngo hirindwe ikwirakwiza ry’icyorezo binyuze ku mafaranga, ndetse intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi ikubahirizwa kugira ngo mwese mwirinde.”

Kuri iki Cyumweru  tariki ya 22 Werurwe Minisiteri y’Ubuzima  nibwo yatangaje abandi bantu 2 banduye Coronavirus mu Rwanda biyongera kuri 17 ubu umubare uka  ugeze kuri 19, abo bombi bakaba ari ari abanyarwanda bari baherutse mu ngendo hanze y’igihugu.