October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

ADEPR yahawe urw’amenyo ku ibaruwa yandikiye abayoboke bayo y’uko bagiye gutanga amaturo mu gihe cy’ingamba zo kwirinda Coronavirus

YASUWE 25 

Mu gihe u Rwanda n’Isi bahangayikishijwe n’icyorezo cya coronavirus, u Rwanda rwafashe ingamba zo gukumira no guhangana n’iki cyorezo u Rwanda rwahagaritse amahuriro cyangwa amatsinda ahuza abantu benshi, harimo amashuri, ubukwe, amateraniro, ingendo zitari ngombwa abantu bakaguma mungo zabo mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa ryacyo nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ko abarwayi ba coronavirus 19 bamaze kugaragara mu Rwanda, bahuye n’abantu basaga 650.

Izi ngamba zirareba buri munyarwanda mu kiciro yaba arimo cyose cyangwa mu kazi yaba akora ako ariko kose. Ibi ariko siko Itorero ADEPR ribibona kuko ryamaze gushyira ahagaragara itangazo risobanurira abayoboke baryo uburyo bazakomeza gutanga amaturo muri ibi bihe bikomereye u rwanda n’isi yose.

Mu ibaruwa umuyobozi wa ADEPR Rev. Karuranga Ephraim yandikiye abayoboke b’iri torero rwandanews24 ifitiye kopi, yavuze ko abakristu bagomba gukomeza gahunda z’itorero zo gutanga amaturo n’icyacumi ngo kuko n’ubwo babujijwe guterana, ariko amaturo atagomba guhagarara gutangwa.

Iri tangazo rikomeza rigira riti: “Mu rwego rwo korohereza abakristu gushyigikira umurirmo w’Imana, mbandikiye iyi baruwa mbagezaho uburyo 3 bwatoranijwe kwifashisha:

  1. Kwifashisha uburyo bw’Umudiyakoni ( Agasanduku k’amaturo kaba ku rusengero)
  2. Gukoresha uburyo bwa konti yo muri Banki ya Paruwasi ikamenyeshwa abakristu
  3. Gukoresha uburyo bwa mobile money na Airtel money, itorero ry’Akarere rigakoresha nomero rizahabwa n’ibiro bikuru, izo nomero zikamenyeshwa abakristu. Tubifurije umugisha w’Imana.”
Twirinde covid19

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Bwana Edouard Bamporiki, yanenze yivuye inyuma iyi myumvire y’abayobozi bakuru ba ADEPR. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati: “Mushumba wacu @ADEPR , muri iyi minsi idasanzwe twari dukwiye gutekereza uko abashumba batunga intama, kurusha ko intama zatunga abashumba, kuko nizo zifite intege nkeya. Mubyiteho aho mubona bishoboka, mufashe abakene bo mu itorero ryacu. Tumaze imyaka dutura mukore mukigega.”

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ububanyi n’Amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe nawe kuri Twitter ye yagize ati: “Muri iyi minsi twugarijwe n’icyorezo cya #Coronavirus, ntabwo amadini n’amatorero yari akwiriye gushaka kubyungukiramo, asaba abayoboke bayo amaturo cyangwa icya cumi. Ahubwo ayo madini yari akwiriye gushaka uburyo yafasha abayoboke bayo batakibona ikibatunga kubera #COVID19.”

Ibi ni bimwe mu bitekerezo bitandukanye abantu batanze kuri iyi baruwa ubuyobozi bwa ADEPR bwandikiye abayoboke bayo ibamenyesha uburyo bwo gutanga amaturo:

thecatmastory

@thecatmastory

11h

Replying to

@onduhungirehe

Ibi nibyo byari bikwiye kwereka abantu ko ibyo bibwira ataribyo! Amadini ni business zigaragara ntabwo ari izigisha Imana n’impuhwe zayo ! Mugihe reta irimwo yigomwa ibintu byose kubwo gufasha abaturage bayo, amadini yo arashaka no kubakamuramwo ibyo badafite!

TUYISHIME JOSEPH

@TUYISHIMEJOSE13

11h

Replying to

@onduhungirehe

Ni ukuri peee! Ahubwo amadini n’amatorero yafasha gukusanya ubufasha bw’abatagira hepfo na rugari(abatishoboye)

NzayinambahoNgororano

@NNgororano

9h

Replying to

@onduhungirehe

Yohana :10:11 Ni jye mwungeri mwiza. Umwungeri mwiza apfira intama ze. Birababaje ko abayobozi muri leta bibutsa “abakozi b’Imana” kugirira abababaye umutima w’urukundo. Dukeneye kongera kwisuzuma mubyo twizera.

NTAKIRUTIMANA MANASE

@Nmanasse

12h

Replying to

@Bamporikie

and

@AdePR

Rwose birabaje kubona aba pastors babajwe n’amaturo n’icyacumi aho kubabazwa n’abakiristo babo baribabayeho muburyo bwa nyakabyizi. Ahubwo bagakwiye gushishikariza abakene baba muri twe ko habaho uburyo bwo kubafasha. ADEPR turabafite benshi cyane rwose

Mecky Merchiol Kayiranga

@MeckyKayiranga

11h

Replying to

@Bamporikie

and

@AdePR

Ibi nibyo Hon.

@Bamporikie

, ikibazo nuko ubona ko intama zabaye izo kuribwa aho gukemurwa, inama zanyu ni inyabwa bagakwiye kubirebaho

Ingabire Egidie Bibio

@EgidieBibio

9h

Replying to

@Bamporikie and  @AdePR ariko Mana, ni ukuri amatorero n’amadini bifatanye na leta n’abanyarwanda bashoboye, kwita ku bakeneye ubufasha, nta kubasaba ko no ku byo leta yabagene batangaho 1/10 plz