October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Burundi: N’ubwo coronavirus yagera iwacu ntizaharamba kuko dufitanye amasezerano yihariye n’ Imana – Umuvugizi wa Perezida

YASUWE 26 

Umuvugizi w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi, Jean Claude Ndenzako yatangaje ko impamvu igihugu cye kitarageramo icyorezo cya Coronavirus ari uko gifite umwihariko wo gushyira Imana imbere.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, yavuze ko ingamba u Burundi bwafashe mu gukumira iki cyorezo cyugarije akarere n’Isi muri rusange. Ndenzako yavuze ko iki gihugu gikurikiza amabwiriza atangwa n’inzego nka WHO/OMS.

Iki gitangazamakuru cyamubajije niba kuba nta murwayi uragaragara iwabo, ari uko Imana ibakunda, na we asubiza ati: “Wabyemera, utabyemera, u Burundi ni igihugu gifitanye amasezerano yihariye n’Imana. Tubisubiramo, u Burundi ni igihugu gitandukanye n’ibindi kubera ko gishyira Imana imbere.”

Uyu muyobozi avuga ko atari ubwa mbere Imana irinze iki gihugu ibyorezo n’ibindi bibi byose, kandi ngo izakomeza kukirinda. Abajijwe niba rwa rukundo iki gihugu gikunda Imana ruzatuma iki cyorezo kitabageraho, Ndenzako yavuze ko bidasobanuye ko Coronavirus itagera mu gihugu cyabo, ariko ko n’ubwo yahagera, itaharamba.

Bitandukanye no mu bindi bihugu by’akarere byagezemo iki cyorezo, muri iki gihugu haracyemewe ibikorwa bihuza abantu benshi gusa abaturage basabwa gukaraba intoki, bakirinda gusuhuzanya bahana ibiganza, bakubahiriza ibwiriza ryo kutegerana.