October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Uruhinja rw’amezi 10 rwasanzwemo coronavirus mu Rwanda

YASUWE 22 

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yaraye itangaje ko habonetse abandi bantu batandatu bafite coronavirus, ibi bikaba byatumye umubare w’abayanduye mu Rwanda ugera kuri 17.

Abo bayanduye ni abaturutse mu mahanga mu gihe gishize n’ejo hashize, ni ukuvuga ku wa gatanu taliki ya 20 Werurwe 2020. Iyi minisiteri ivuga ko abo ari:

  • Umufaransakazi w’imyaka 30 n’umwana we w’amezi 10. Uyu uwo bashakanye ari mu bantu baheruka kuyisangamo mu minsi ishize
  • Umwana w’amezi 10 ni we muntu muto ugaragaweho coronavirus mu Rwanda kuva iyi ndwara yahaboneka kuwa gatandatu w’icyumweru gishize
  • Undi ni Umunyarwanda w’imyaka 32 wageze mu Rwanda aturuka i Dubai tariki 19/03/2020
  • Umugabo wo muri Suwedi (Suède/Sweden) wageze mu Rwanda tariki 03/03/2020 ariko akagaragaza ibimenyetso tariki 18/03/2020
  • Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 32 usanzwe akora ingendo mu mahanga wagaragaje ibimenyetso tariki 18/03/2020
  • Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 24 wageze mu Rwanda tariki 19/03/2020 avuye mu Buhinde anyuze i Doha muri Qatar.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko aba na bo barimo kuvurirwa ahabugenewe.

Iyi minisiteri kandi, ubu yasabye abantu bose bageze mu Rwanda mu byumweru bibiri bishize kwishyira mu kato mu gihe cy’iminsi 14 guhera igihe bagereye mu Rwanda bagakurikiza amabwiriza yatanzwe.

Ibimenyetso by’iyi ndwara ni inkorora, guhumeka nabi n’umuriro.

Minisiteri y’ubuzima ikomeje gukangurira ababyeyi gucunga umutekano w’abana babo bakaguma mungo bakabarinda kuzerera no gusuhuza buri wese ubagendereye kuko bashobora kuhandurira.