October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Kigali: Ahagenewe gushyirwa abakekwaho coronavirus ‘akato’ huzuye – CSP Dr. Pascal Nkubito

YASUWE 16 

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Muhima, CSP Dr. Pascal Nkubito atangaza ko ibitaro ayoboye bitagifite aho kwakirira abakekwaho indwara ya Coronavirus kuko ibyumba birindwi byari byarateganyijwe byuzuye kuri uyu wa gatanu taliki ya 20 Werurwe 2020.


Dr. Nkubito yatangaje ko kugeza ubu nta murwayi wa Coronavirus uragaragara muri ibi bitaro. Ati: “Hari abakekwaho Coronavirus barindwi muri ibi bitaro. Twabashyize mu kato. Babiri barasazerewe, tubakurikirana bari iwabo. Gusa ibyumba birindwi byateganyijwe uyu munsi byuzuye. ”

Uyu muganga yatangaje ko hakiri ikibazo cyo kumenya aho bashobora gushyira undi waba agaragaje bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara. Gusa, ati “ Ibisubizo by’ibizamini by’ukekwaho Coronavirus biboneka mu masaha 24, hari igihe bamwe ibyabo biboneka, tukabarekura, hakaboneka umwanya.”

Hari ibyo abaturage badakwiye kwitiranya

Dr. Nkubito avuga ko abantu badakwiye kwitiranya ukekwaho Coronavirus n’umurwayi wayo. Ati: “ Abo twashyize mu kato ntibarwaye Coronavirus, barabapimye basanga bagaragaza bimwe mu bimenyetso nk’umuriro mwinshi. Twohereje ibizamini byabo muri laboratwari nkuru y’Igihugu, ngo tumenye uko bahagaze.”

Uyu muyobozi avuga ko “ Ubu aba bari mu kato barimo kuvurwa bisanzwe, ibizamini nibigaragaza ko batari positive (badafite Coronavirus) tuzabasezerera  ariko dukomeza kubakurikirana ndetse tukabasaba ubwabo kwishyira mu kato aho bari mu ngo zabo.”

Hari intambwe yatewe mu kumenya indwara ya Coronavirus mu baturage

Uyu muyobozi yashimye uburyo abaturage bakomeje gukurikiza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima yo kwirinda indwara ya Coronavirus. Avuga ko bigaragara ko Abanyawanda bamaze kumenya kwirinda iki cyorezo. Yasabye ko hakomeza gushyirwamo ingufu ndetse n’indi mico nko kuramukanya abantu bakaba babiretse gato.

Dr. Nkubito yibukije abaturage ko abambara udupfukamunwa ari abagaragaraho ibicurane n’inkorora. Avuga ko agapfukamunwa kadakwiriye kumara amasaha 4 kagikoreshwa kuko ngo n’ubundi ibyo kakumiraga bivuye inyuma biba bimaze kugafataho ari byinshi.

Yateye utwatsi ibyavugwaga ko hari uwanduye Coronavirus wagaragaye mu Bitaro bya Muhima

Uyu muganga kandi yabeshyuje amakuru yakwirakwijwe na bamwe ko kuri ibi bitaro hagaragaye umurwayi wa Coronavirus bitewe n’imbangukiragutabara n’abapolisi benshi bagaragaye kuri ibi bitaro ku gicamunsi.

Yabwiye Bwiza dukesha iyi nkuru  ko imbangukiragutabara yasohotse mu bitaro nta murwayi yari itwaye, ahubwo ko abapolisi ari bo bari baje kuyitira ngo bajye gufata uwo abaturage bavugaga ko yafashwe na Coronavirus i Masoro.

Coronavirus igira ibimenyetso birimo inkorora, umuriro ndetse n’imisonga.  Kugira ngo ikumirwe, inzego z’ubuzima zisaba abaturage gusaba ubujyanama ku babishinzwe mu gihe bagaragaje ibi bimenyetso.

Minisiteri y’Ubuzima yashyizeho umurongo utishyurwa wa 114 wo guhamagaraho mu gihe umuntu agize ikibazo nko kwikekaho iki cyorezo, cyangwa se akagana umujyanama w’ubuzima umwegereye.