October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

BRD yageneye abanyeshuri ba Kaminuza n’amashuri makuru buruse yise iyo kubafasha guhangana na Coronavirus.

YASUWE 14 

Mu gihe abanyeshuri b’Amashuri Yisumbuye na za kaminuza bari mu miryango yabo mu buryo bwo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus, Banki y’u Rwanda itsura amajyambere (BRD)  yageneye abanyeshuri biga muri za Kaminuza n’amashuri makuru amafanga ya buruse y’ukwezi kwa kane kugira ngo bakomeze kurushaho kwirinda iki cyorezo cya coronavirus.

Mu butumwa  Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda (BRD)  yanyujije kuri Twitter  ivuga ko bamaze kwishyura abanyeshyuri  buruse y’ukwezi kwa kane kandi bazakomeza kubakurikirana.

Bagize bati “Banyeshuri, ku  bufatanye na na HEC irabamenyesha ko twatangiye gutanga buruse y’ukwezi kumwe kwa kane (Mata 2020) ku biga muri Kaminuza y’u Rwanda n’Ubumenyingiro. Tumaze kwishyura abasaga 7,488 kandi tuzakomeza kubikurikirana aho tuzatanga andi mezi abiri hagati mu kwezi kwa kane.

BRD ikomeza kwifuriza abanyeshuri ubuzima buzira umuze birinda kandi banakurikiza amabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzimamu kwirinda koronavirusi.

Mu butumwa butandukanye n’ibitekerezo abanyeshuri bishimiye aya mafaranga bavuga ko azabafsha guhanga na Coronavirus mu buyo bwo kwirinda.