October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umukozi wa Green Hills Academy yasanzwemo coronavirus

YASUWE 109 

Umwe mu bakozi b’Ishuri Green Hills Academy (GHA) utatangajwe amazina yasanzwemo indwara ya Coronavirus nk’uko amakuru ari ku rubuga rwa inteineti rw’iri shuri abitangaza.

Aya makuru avuga ko umwe mu bakozi ba GHA utatangajwe niba ari umugabo cyangwa umugore yasanganwe Coronavirus ndetse akaba arimo kuvurirwa mu kato aho ngo ameze neza.

Ni amakuru ari no mu butumwa buvuga ku makuru mashya avuga kuri Coronavirus Umuyobozi wa GHA, Lisa Biasillo yatangarije abafite aho bahuriye n’iri shuri.

Biasillo mu butumwa bwa imeli bwo kuwa 16 Werurwe 2020 bwiswe “Coronavirus Update 7″ ati ” (…) Umukozi wari wasanganwe Coronavirus kuri ubu arimo koroherwa aho ari mu kato. Yamaze kumera neza, ndetse hitezwe ko azakira vuba kandi byihuse (…).”

Muri ubu butumwa, Biasillo avuga ko uyu mukozi akimara gusangwamo Coronavirus bafatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ndetse akemeza ko ” Uwo ari wese waba yaragize aho ahurira n’uriya mukozi, bahuye n’itsinda rivuye muri Leta rishinzwe gukurikirana iki kibazo.”

GHA ivuga ko ” Yari kumenyesha mu masaha abiri abanyeshuri n’abakozi baba baragize aho bahurira n’uriya mukozi mu minsi 14 yabanje. Abatari bumenyeshwe, bivuze ko abana babo ntaho bahuriye n’uwo mukozi.”

Ubuyobozi kandi bukomeza gusaba abaturage kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima ngo hakumirwe icyorezo cya Coronavirus.

Uyu wakoreshaga ururimi rw’Icyongereza nk’urumubangukiye ati ” Ndumva ntacyo nabikubwiraho. Ntabwo biri mu nshingano zanjye. Wakwandika imeli ku muyobozi mukuru. Nanjye ni ubutumwa nohererejwe buvuye ku muyobozi mukuru. Ibyo nzi ni ibyo gusa. Abakozi bose twahawe ubwo butumwa buvuye ku muyobozi, uze kumwandikira.”

Bwiza.com yanditse ubutumwa bugufi kuri imeli (email) ya GHA ishaka kumenya byinshi kuri aya makuru. Yashakaga kumenya uko kuri uyu wa 17 Werurwe 2020 bihagaze. Umubare w’abamenyekanye ko bahuye n’uriya mukozi n’icyaba kigiye gukorwa.

Ubwo iyi nkuru yandikwaga, Umuyobozi wa GHA, Lisa Biasillo ntiyari yagasubije ubutumwa.

Kuri ubu mu Rwanda nk’uko Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ibitangaza, harabarurwa abantu 7 basanzwemo indwara ya Coronavirus. Abanyarwanda barasabwa gukomeza kwitwararika no gutanga amakuru igihe babonye ibimenyetso by’iyi ndwara.