October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

RGB iramagana abanyamadini bigisha inyigisho zitajyanye n’ukuri zishobora kuyobya abaturage

YASUWE 34 

Mu gihe ingamba zo kwirinda no gukumira icyorezo cya Coronavirus zikomeje gukazwa, Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) kirasaba abayoboke b’amadini n’amatorero kwirinda imyigishirize n’ubuhanuzi bibayobya.

Icyorezo cya Coronavirus gikomeje gufata indi ntera, ubu mu Rwanda hakaba hamaze kubarurwa abarwayi bacyo barindwi. Muri iki gihe hakwirakwizwa amakuru atandukanye; ay’ukuri n’ibihuha, usanga ayobora, akayobya cyangwa agaca igikuba mu baturage.

RGB mu itangazo yatanze iramagana: “Inyigishisho zose zatangwa zitajyanye n’ukuri zishobora kuyobya abaturage zibajyana mu myifatire n’imigirire bidakwiye.”

Byagaragaye ko abayobozi b’amadini n’amatorero bashobora kuyobya abayoboke babo, cyane ko muri iyi minsi hari videwo imaze iminsi ikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, y’umwigisha ubwira abayoboke be ko Coronavirus idashobora kugera mu Rwanda kuko na Ebola itabishoboye.

Bitewe n’icyizere aba bayobozi bagirirwa n’abayoboke babo, usanga badatinda kwemera ibyo babasaba cyangwa bababwira. Iyo bigeze aho umuyobozi nk’uyu abwira abayoboke ko nta Coronavirus cyangwa ikindi cyorezo byagera mu gihugu, bituma birara, ntibahe agaciro amabwiriza y’inzego zibishinzwe, ku bijyanye no gukumira no kwirinda.

Minisiteri y’Ubuzima yashyizeho amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, birasaba ko buri wese nta n’umwe usigaye inyuma, yaba umuyobozi w’idini, itorero, umuyoboke cyangwa umuturage muri rusange bayubahiriza.