October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Dore ibihugu 5 bifite umubare munini w’abamaze kwandura coronavirus ku isi,Misiri kumwanya wa mbere muri Afrika

YASUWE 25 

Dore ibihugu 5 bifite umubare munini w’abamaze kwandura coronavirus ku isi,Misiri kumwanya wa mbere muri Afrika
Bitewe n’ubwandu bukomeje kugenda bwiyongera ku isi hose abantu bakomeje kugira ubwoba bw’icyorezo cyatangiriye mu gihugu cy Ubushinywa ubu iki icyorezo kikaba kimaze kugera hafi ku isi yose aho buri mugabane hamaze kugaragara abantu bamaze kwandura.
Mu gihe ubushinywa ariho hagaragagaye iki cyorezo bwa mbere ubu abamaze kwandura bangana na 80881 naho abo bimaze kugaragara ko bakize bangana na 61644 ni mu gihe abamaze guhitanywa niki cyorezo bagera kuri 3226.
Ubushinywa bukaba bukurikiwe n’igihugu cy’Ubutariyani kuri ubu gifite umubare w’amaze kwandura bagera kuri 27980 naho abamaze gukira bakaba ari 1045 naho abo kimaze guhitana bakaba bagera kuri 2158.
Igihugu cya 3 gifite umubare munini w’abamaze kwandura coronavirus ni igihugu cya Iran kibarizwa k’umugabane wa Aziya aho gifite abagera ku 14 991bamaze kwandura abamaze gukira bakaba ari 2959 naho abamaze guhitanywa nacyom ni 853.
Esipanye iza ku umwanya wa 4 aho ifite abamaze kwandura bagera 99422 hakaba hamaze gukira 183 naho abagera kuri 342 bakaba bamaze guhitanywa nacyo.
Igihugu cya 5 mu bihugu byugarijwe n’icyorezo cya coronavirus kurusha ibindi ni Koreya y’amajyepho aho abamaze kwandura bagera kuri 8320 hakaba ntanumwe urakira naho abo kimaze guhitana bakaba bamaze kuba 75 , ibindi bihugu biri hafi aho harimo Ububirigi hamaze kwandura 7272 hakize 25 abapfuye ni 17 hakaza kandi igihugu cy Ubufaransa hamaze kwandura 6633 hakize 1 hamaze gupfa 148.
Naho k’umugabane w’Afurika igihugu kiyoboye ibindi ni Misiri aho abamaze kwandura bagera ku 166 abamaze gukira bakaba ari 27 naho abo kimaze guhitana bakaba ari 4.