October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Nyamagabe :Minisiteri y’ Ubutabazi yatangaje icyateye inkangu yatumye ubutaka bugaragara bugenda bigatera abantu ubwoba

YASUWE 18 

Minisiteri y’ Ubutabazi mu Rwanda MINEMA yatangaje ko amashusho abantu bakoresha imbuga nkoranya mbaga babonye y’ubutaka bugenda bikabatera ubwoba ari inkangu yabaye mukarere ka Nyamagabe ngo ikaba yaratewe n’imvura nyinshi yaguye muri akagace.
Aya mashusho akaba yatangiye kugenda ahererekanywa ku mbuga nkoranya mbaga mu mpera z’iki cyumweru dushoje aho humvikanamo umuntu avugako ari imperuka.
Minisiteri y’ ubutabazi ibinyujije kuri tuitter yavuze ko iyi nkangu yacitse nta muntu yahitanye kuko aho yabereye ari ahantu hakomye.


Yagize iti “Nyamagabe ni kamwe mu turere twagize imvura nyinshi, cyane igice cyegereye Nyungwe kuva muri Nzeri 2019 kugeza ubu ibi rero byatumye ubutaka busoma cyane bitera inkangu (landslide).”.
Yongeyeho ko “Iyi nkangu yabereye hari umusozi urimo isoko y’amazi, hacitse kubera amazi menshi maze ubutaka buratemba ariko ntacyo byangije kubera ko ari mu cyanya gikomye ”

Ibi bikaba byarabereye mu murenge wa Uwinkingi, Akagari ka Rugogwe, Umudugudu Subukinira, mu cyanya gikomye ku mukandara wa Nyungwe. Byabaye ku wa Gatanu tariki 13 Werurwe 2020.