October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Menya uko wakwisuzumisha Coronavirus kuko ni ubuntu

YASUWE 36 

Ikigo cy’ igihugu cy’ubuzima RBC kimaze gutangaza ko umuntu wese wikekaho icyorezo cya coronavirus; ajya kwa muganga bakamusuzuma ku buntu cyangwa agahamagara 114; abaganga bakamusuzuma ku buntu.

Nyuma y’amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko kwisuzumisha coronavirus bisaba kwishyura amafaranga y’umurengera.

Dr Josée Nyamusore, ukuriye ishami rishinzwe indwara z’ibyorezo muri RBC yavuze ko umuntu wiketseho coronavirus arimo gusuzumwa ku buntu, icyo akora ni uguhamagara 114 kugira ngo ababishinzwe bamusange aho ari bamutware ataba yaranduye akanduza abantu mu nzira ajya kwa muganga.

Mu kiganiro Dr Nyamusore yagiranye na RBA, yagize ati Iyo umuntu yaragaragaje ko akekwaho coronavirus baramufata akagenda, twongera kumubona nyuma y’amasaha igisubizo bakimuha, nta muntu wishyura, ni Ubuntu ni Leta yashoyemo imari rwose.

Dr. Nyamusore yavuze ko abarwayi bashya bose bagaragaye ari abijyanye kwa muganga n’abahamagaye ku 114; Imbangukiragutabara zikabajyana kwa muganga bagasuzumwa.

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kugaragara abantu 5 banduye corona virus barimo Abanyarwanda 3 n’umunya-uganda umwe nk’uko Minisiteri y’ubuzima yaraye ibitangaje ku mugoroba wo kuri iki cyumweru taliki ya 14 Werurwe 2020.