October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Kigali: Umuntu wanduye Coronavirus yitabiriye inama muri Ambasade y’u Bubiligi ihita ifunga imiryango

YASUWE 30 

Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda yahagaritse ibikorwa byayo mu buryo bwo kwirinda, nyuma y’uko umwe mu bantu baheruka kuyijyamo mu nama, yatahuweho icyorezo cya Coronavirus.

Mu butumwa iyi ambasade yashyize ahagaragara kuri iki Cyumweru taliki ya 15 Werurwe 2020, yavuze ko “nyuma y’uko umwe mu bantu banduye Coronavirus yitabiriye inama muri Ambasade, Ambasade y’u Bubiligi i Kigali izaba ifunze kugeza kuwa 28 Werurwe 2020, nyuma y’amabwiriza y’inzego z’ubuyobozi n’uburyo bwo kwirinda.”

Yakomeje iti “Muri icyo gihe, Ambasade ntabwo izashobora gukora ikintu icyo aricyo cyose kijyanye n’ubusabe bwa Visa. Abagenzi baragirwa inama yo kwimura ingendo zabo cyangwa bakegera ubutumwa bwa EU bujyanye n’aho bari bagiye kwerekeza, bagahabwa ubufasha.”

Kuwa 14 Werurwe 2020 nibwo Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yemeje ko Umuhinde wageze mu Rwanda ku wa 8 Werurwe 2020 avuye i Mumbai, yatahuweho icyorezo cya Coronavirus. Niwe muntu wa mbere watahuweho icyo cyorezo mu Rwanda.

Uwo muhinde usanzwe akorera rimwe mu mashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda ngo yafashwe n’umuriro cyane ku wa 12 Werurwe, arakorora, agira ikibazo cyo guhumeka nabi, no gucika intege.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko nyuma y’iminsi itandatu ageze mu Rwanda aribwo yagize ibimenyetso bya Coronavirus, ajya kwivuza ku bitaro bya Kibagabaga, ayikekwaho afatwa ibipimo, ibisubizo bigaragaza ko yarwaye.

Yakomeje ati “Uyu muntu yinjira mu gihugu nta kimenyetso na kimwe yari afite kuko biragaragara mu byemezo dufite ubwo yacaga ku kibuga cy’indege, hanyuma aho atangiye kumva atameze neza, ku wa 13 Werurwe aza kwa muganga, kandi ibipimo byaje kugaragaza ko arwaye iriya ndwara ya COVID19.”

Nyuma yo gusangwamo COVID 19, umuryango w’uyu muhinde n’abo bakoranaga bashyizwe mu kato. Kuba ataratahuwe ageze ku Kibuga cy’indege i Kanombe, birashoboka ko hari abandi yanduje, ku buryo hafashwe ingamba mu gushakisha uwo yahuye na we wese, basuzumwe banakurikiranwe.

Hagati aho kuri iki Cyumweru, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abandi barwayi bane bagaragaweho Coronavirus ku butaka bw’u Rwanda bituma umubare w’abamaze kwandura Coronavirus ugera kuri batanu.

Itangazo rya Minisante rivuga ko kuri uyu wa 15 Werurwe 2020, hagaragaye abandi bantu bane barwaye Coronavirus; Abanduye barimo “Umunyarwanda ufite imyaka 34 wageze mu Rwanda ku wa 6 Werurwe 2020 aturutse muri Sudani y’Epfo”

Rivuga ko undi ari “Umuvandimwe we ufite imyaka 36 wageze mu Rwanda ku wa 8 Werurwe 2020 aturutse mu Birwa bya Fiji anyuze muri Amerika na Qatar; umugabo w’Umunyarwanda ufite imyaka 30 udaherutse kugira ingendo mu mahanga n’umusore w’imyaka 22 ufite ubwenegihugu bwa Uganda wageze mu Rwanda ku wa 15 Werurwe 2020 aturutse i Londres mu Bwongereza.’’

Abo barwayi bari kuvurirwa ahabugenewe hanashakishwa abantu bose bahuye na bo kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Minisante yasabye abaturarwanda gukomeza gukurikiza amabwiriza atangwa n’ubuyobozi bw’urwego rw’ubuzima cyane cyane gukaraba intoki igihe cyose, kutajya ahantu hahurira abantu benshi no kumenyesha inzego zibishinzwe igihe ibimenyetso by’iyo ndwara byagaragaye hakoreshejwe umurongo wa telefoni itishyurwa 114 cyangwa bakabimenyesha umujyanama w’ubuzima.