October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

RURA yashyizeho uburyo bushya bwo kugenda mu modoka zitwarira abagenzi hamwe

YASUWE 44 

Babinyujije k’urubuga rwabo rwa twitter muri iki gitondo taliki ya 15/03/2020 urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro(RURA), rwatangaje ko mu rwego rwo gukomeza guhangana n’icyorezo cya Coronavirus(COVID-19) ubu gihangayikishije isi yose ndetse k’umunsi we ejo hashize hano mu Rwanda umuntu umwe akaba yaragaragayeho icyi cyorezo, RURA Yagize iti”

Mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyorezo cya #COVID19, RURA iramenyesha abantu bose ko kugenda abagenzi bahagaze muri buses bibaye BIHAGARITSWE. Buri mugenzi azajya agenda yicaye mu mwanya we. Dukomeze kwirinda iki cyorezo dukurikiza amabwiriza yatanzwe n’inzego zibishinzwe.

Inkuru ya Theophile Bravery @rwandanews24.rw