October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Bugesera: Abatagira imihigo ni bo bahorana ubukene

YASUWE 48 

Abatuye akarere ka Bugesera, baravuga ko kugira imihigo mu ngo zabo bifasha imiryango yabo gutera imbere, bityo ugasanga babasha kwicyemurira  ibibazo bahura nabyo mu buryo bworoshye, mu gushimangira gahunda yo kwigira.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Bugesera, bavuga ko kuba bagira imihigo mu ngo zabo, ari kimwe mu bituma batagihura n’ibibazo by’ubucyene, ku buryo babasha kwicyemurira ibibazo byose bahura nabyo batarinze gusaba imfashanyo.

Umwe mu baturage wo mu murenge wa Kamabuye w’umupfakazi waganiriye na rwandanews24, avuga ko buri gihe ahorana imihigo yo kuba urugo rwe rutasubira inyuma, agira ati “mu bupfakazi bwanjye nicara mfite umuhigo ko ntazasabiriza kandi urugo rwanjye rutazacyena, ibi nkabigira ihame”

Uyu Mubyeyi yongeraho ko kugira ngo iyi mihigo ye igerweho ibanga akoresha ari ugukora, “mu kugera ku mihigo yanjye isambu ndayihinga nkasagurira amasoko, ku buryo ubu niguriye ikibazo nkyubakamo inzu yitwa Impala, mbere yari ibyondo gusa, nza kuyisiga umucanga n’amarangi, ubu nanashyizemo n’amatara, byose bivuye mu guhiga”

Mugenzi we na we w’Umugore avuga ko gukorera ku ntego bahakora imihigo mu rugo ari byo biri gutuma batera imbere, “iyo ukorera ku ntego rero ni nka wa Muntu usiganwa n’isaha, ukuvuga ngo isaha yo kujya ha hantu irageze, kuko ibyo wiyeme ibi uba ugomba no kubigeraho, iyo ukorera ku ntego rero n’imihigo bituma ugera kuri bya bintu wifuza, ari naryo banga dukoresha imiryango yacu ikabaho neza”

Bakomeza bavuga ko ingo zitajya zigira imihigo usanga ari zo zihora mu bucyene, kandi ugasanga zirahura n’ibibazo bya buri gihe, kuko ngo n’iyo zaba zabonye umusaruro zitamenya aho unyuze, bitewe no kuba abagize umuryango baba bataragennye mbere uko bazawukoresha.

Rusatsi Yohani Damascene wo mu murenge wa Julu, na we mu kiganiro yagiranye na rwandanews24, yavuze ko mu gukorera ku mihigo bituma nta bibazo bagira mu ngo zabo, “kwigira bishimangirwa n’ubushobozi umuturage aba afite, ibanga dukoresha ni uko dukora imihigo mu ngo zacu, ubundi tugakora cyane, kuko nta cyo wageraho yaba imisanzu uba ugomba gutanga n’ibindi nkenerwa ntiwabibona utakoze, ibi rero bituma twiteza imbere duhereye mu miryango yacu, aho dutuye n’igihugu muri rusange”

Undi Muturage na we arabishimangira aho agira ati “urugo rutagira imihigo ruhora mu bucyene, yewe n’iyo bahinga bakabona umusaruro ntibamenya iyo unyuze kuko baba bataragennye uko bazawukoresha, mu kindi gihe cy’ihinga ugasanga babuze imbuto”

Aba baturage ariko bavuga ko bigisha bagenzi babo batagira imihigo, kugira ngo nabo bagire uyu muco wo gukora imihigo.

Inzego z’ubuyobozi zigira inama abaturage yo gukora cyane kugira ngo biteze imbere, ariko kandi bakanasanga abaturage aho batuye bashyize n’imbaraga mu gufatanya, aho umuturanyi yagize imbaraga nke bagenzi be bakamutera inkunga, byarushaho gushimangira umuco wo kwigira.

Ubwo Honorable Nyirahirwa Veneranda, Depite mu nteko nshingamategeko y’u Rwanda, yaganiraga n’umunyamakuru wa Rwanda News 24, yagiranye inama n’abayoboke b’Ishyaka rya PSD Bo mu Bugesera, yagize ati “birashoboka ko umuntu yaba atagera ku rwego rwo kwigira nkawe, ariko muri bwa bwisungane abaturanyi bakamufata ukuboko bakamuzamura nawe, ariko ntibisobanuye ko uziyacarira ngo abantu baze bagufashe gutyo gusa, ni yo mpamvu tubasaba gukora cyane, ahubwo ahabaye intege nke ukazamurwa, byose hagamije umuco wo kwigira”

Gahunda yo kugira imihigo mu ngo ni gahunda leta y’u Rwanda isanzwe ishishikariza abaturage kugira ihame, kuko n’igihugu kigira imihigo cyiha muri rusange, iyi mihigo ariko nanone ikaba itagerwaho mu gihe abaturage nabo ubwabo batagize imihigo ihereye mu ngo zabo, ni ibintu ariko binasanzwe ko abatagira  intego mu buzima nta cyo bashobora kugeraho, ku buryo bisaba ko mu gushimangira iterambere na gahunda yo kwigira abaturage bose bajya bagira imihigo.

 Cypridion Habimana@rwandanews24.com