October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Impapuro zo guta muri yombi Joseph Kabila n’abaminisitiri 5 mu biganza bya ICC

YASUWE 29 

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha nyuma yo gusuzuma inzandiko zitamuri yombi uwahoze ari Perezida wa DRC Joseph Kabila Kabange kubera ibyaha byibasiye inyokomuntu mu gihe cy’amatora hagati y’u mwaka wa 2015 na 2018, izi mpapuro zikaba zinata muri yombi abaminisitiri 5 aribo Alexis Thambwe Mwamba, Ramazani Shadary, Evariste Boshab, Lambert  Mende, Kalev Mutond.

ICC yakiriye inemeza izi mpapuro rwandanews24 ifitiye copy (Mandat d’arrêt) zo guta muri yombi uwari Perezida wa Congo n’abandi bayobozi bakuru muri Guverinoma taliki ya 10 Gashyantare 2019 ziherekejwe n’ibimenyetso simusiga by’ibyaha buri wese muri aba bagabo yagiye akora muri iki gihe cya 2015 na 2018 n’uko bigaragara mu ngingo ya 19-1 na 58-1 zo mu gitabo cy’amategeko y’ I Roma, kuko ngo bigaragara ko hagati y’umwaka wa 2015 na 2018 igihe cy’ibikorwa by’amatora hakozwe ibyaha ndengakamere byiganjemo ibyo guhutaza uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Me Laurent Nkongori wigeze kuba Ambasaderi w’ u Rwanda muri Canada akaba na Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’ Uburenganzira bwa Muntu

Uru rukiko rwagenzuye ibirego basanga abenshi mu bakozi by’uwari Perezida wa Congo Joseph Kaliba Kabange hafi ya bose barijanditse mu bikorwa byibasiye inyoko muntu byibandaga ku basivile biganjemo abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Kabila. Abandi bagaragara muri ibi byaha ni Abasirikare bakuru, Abapolisi bakuru ari nabwo hashyizweho komisiyo yari ishinzwe gukirikirana ibikorwa byibasiraga abatari ku ruhande rwa Kabila barimo na Sosiyete sivile muri Congo. Ibi bikaba byarabaye hagati ya Mutarama 2015 kugera mu Ukuboza 2018.

Muri iki gihe kandi hakozwemo ibyaha by’iyicarubozo ku mfungwa za politiki hitwajwe ko abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Kabila ngo babangamiraga imigendekere myiza y’amatora.

Izi nzego nkuru zavuzwe haruguru ( Igisirikare, Polisi na bamwe mu bakozi ba Perezidansi)  zagaraye mu byaha byibasiye inyoko muntu birimo n’iyicarubozo ryanatumye abaturage bava mu byabo muri Teritwari ya Yumbi mu Ntara ituwe n’ubwoko bw’aba-Mai Mai –Ndombe mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize wa 2019 na Kamwina – Nsapu mu Ntara ya Kasayi yo hagati mu  mwaka wa 2016.

Kanda hano urebe video:Me NKONGOLI ati” Ibyaha abahoze bayoboye Congo bakurikiranyweho ntibisaza”

Nk’uko biteganywa n’itegeko Joseph Kabila Kabange, Alexis Thambwe Mwamba, Ramazani Shadary, Evariste Boshab, Lambert  Mende, Kalev Mutond, buri wese azahanwa n’ingingo ya 25-3 naho abayobozi bakuru b’inzego za gisivile bakaba bazahanwa n’ingingo ya 28-b,  nk’uko itegeko ry’I Roma ryashyizeho uru rukiko ribiteganya.

Joseph Kabila: Urukiko mu kwezi k’Ukuboza 2016 rwanzuye ko bitewe n’ihihoterwa ryakorewe ikiremwa muntu n’iyicarubozo ku banyapolitiki nk’uko byavuzwe haruguru. Ibimenyetso byose bigaragaza ko yarebereye amarorerwa yari arimo gukorerwa abenegihugu kandi yari afite ububasha bwo kuba yarabihagaritse, kuba atarashyize umukono ku masezerano y’amahoro  mu bya  Politiki yo ku wa 31 Ukuboza 2016, ikibazo cy’umutekano mucye n’akaduruvayo mu bice bitandukanye by’igihu. Birasaba iperereza ryimbitse kuri ibi byaha.

Kugeza magingo aya, Joseph Kabila Kabange n’abambari be baracyabarizwa muri Congo ntibaratabwa muri yombi. Umuntu yakwibaza niba izi mpapuro zarateshejwe agaciro. N’ubwo bataratabwa muri yombi, ariko ibyaha byibasira inyokomuntu biri mubyo aba bayobozi bakurikiranyweho ntibisaza.

Icyo abasesenguzi muri Politiki n’abaharanira uburenganzira bwa Muntu babivugaho

Impuguke mu mategeko n’uburenganzira bwa muntu Me Laurent Nkongori wanabaye Ambasaderi w’ u Rwanda mu bihugu bitandukanye birimo na Canada, mu kiganiro na rwandanews24 yatangaje ko izi mpapuro zo guta muri yombi uwahoze ari Perezida wa DRC Joseph Kabila Kabange kubera ibyaha byibasiye inyokomuntu mu gihe cy’amatora hagati y’u mwaka wa 2015 na 2018, izi mpapuro zikaba zinata muri yombi abaminisitiri 5 aribo Alexis Thambwe Mwamba, Ramazani Shadary, Evariste Boshab, Lambert  Mende, Kalev Mutond.

Yagize ati: “Icyo ntekereza ni uko mu kurekura ubutegetsi kwa Joseph Kabila harimo n’uruhare rw’iyi Mandat d’arrêt. Ubusanzwe ntabwo amahanga ariyo areba amakosa runaka yakozwe n’umuyobozi cyangwa undi muntu wakoze ibyaha mpuzamahanga mu rwego rw’uburenganzira bwa muntu, ahubwo bihera mu gihugu imbere. Ntabwo Kabila n’aba baminisitiri bakoze ibyaha byambukiranya imipaka, ahubwo bakoze ibyaha byibasiye inyokomuntu kandi umuntu aho ava akagera uburenganzira bwe bugomba kubahirizwa.”

Yakomeje avuga ko ariyo mpamvu ICC yemeje itabwa muri yombi ry’aba bayobozi kuko ngo ntabwo ipfa gushyiraho izi mpapuro gusa, ahubwo ngo ishingira no ku maraporo iba yarakiriye kandi yaraturutse mu gihugu cyakorewemo ibyaha umuntu akurikiranyweho.

Joseph  Kabila kimwe n’aba baminisitiri bavuzwe haruguru, impamvu yatanzwe na ICC ko bagomba gutabwa muri yombi, ngo ni ukugirango batazabangamira iperereza kuri ibi birego by’ibyaha bakurikiranyweho. ICC yanzuye ko iperereza rigomba gukorwa bafunze.