October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Burundi: Umuhungu wa Perezida Nkurunziza yasoje amasomo ya gikomando

YASUWE 40 

Kelly Nkurunziza, umuhungu wa Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza ni umwe mu basore n’inkumi 240 baherutse gusoza amasomo ya gikomando mu gisirikare cy’icyo gihugu.

Ku wa Gatandatu taliki 7 Werurwe 2020  Kelly Nkurunziza ni umwe mu cyiciro cya 126 cy’abambitswe ingofero z’icyatsi zigaragaza ko basoje amasomo ya gikomando.

Uwo muhango wabereye ku Ishuri rya Gisirikare ryigisha Ingabo zirwanira mu Kirere riherereye mu Mujyi wa Gitega, nkuko ikinyamakuru La Nova cyo mu Burundi cyabitangaje kibinyujije kuri Twitter.

Umuhango wo gusoza ayo masomo wayobowe na Général de Brigade Marius Ngendabanka, Umuyobozi wungirije w’Ingabo zirwanira ku Butaka mu Burundi.

Kelly Nkurunziza, umuhungu wa Perezida Nkurunziza ni umwe mu basoje amasomo ya gikomando

Mu basoje ayo masomo ya gikomando harimo abahungu 217 n’abakobwa 23.

Kelly Nkurunziza ni umwe mu bana batanu ba Pierre Nkurunziza na Denise Nkurunziza, barimo abahungu batatu n’abakobwa babiri.