October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Amerika iri gukoresha imbaraga za gisirikare mu guhangana n’icyorezo cya coronavirus

YASUWE 20 

Umujyi wa New York wakoresheje igisirikare cy ‘igihugu kunshuro ya mbere mu guhangana n’icyorezo cya coronavirus mugace kimaze kwibasira muri New York ibi bikaba byatangajwe na Guverneri w’iyi ntara.
Andrew Cuomo yavuze ko abofisiye bagiye gushyiraho agace runaka kazafungwa kakazengurukwa mu rwego rwo kwirinda ko icyi cyorezo cyakomeza gukwirakwira mu gihugu hose ndetse abamaze kwandura bakaba bashyizwe mu kato.
Ni mu gihe ubuyapani nabwo bwamaze kugira ubwandu bushya bugera ku bantu 59 bose bamaze kwandura icyorezo cya coronavirus ku munsi w’ejo gusa bikaba ari umubare munini w’abantu benshi bamaze kwandura kuva icyi cyorezo cyaza ibi byatangajwe n’ikigo cy’itangaza makuru mu Ubuyapani NHK.
Umubare w’abamaze kwandura ukaba ukomeje kwiyongera ku isi aho k’umunsi w’ejo muri repuburika iharanira demukarasi ya kongo hagaragaye umurwayi wa coronavirus akaba ari umuturage ukomoka mu gihugu cy’Ububirigi wagaragaye ku kibuga cy’indege ubu akaba yarashyizwe mu kato.
Uyu murwayi akaba ari we wujuje umubare w’abantu 105 bamaze kugaragaraho icyorezo cya Coronavirus ku mugabane w’Afrika mu bihugu bigera kuri 11 .
Burkina Faso ku musi wo kuwambere ikaba yari yatangaje abantu 2 bari banduye iki cyorezo aribo umugabo n’umugore bari bavuye mu ubutember mu igihugu cy’Ubufaransa.
Afrika yepfo nayo ikaba yari yatangaje abandi bantu bagera kuri 4 bamaze kwandura biyongera kuri 3 bari basanzwe bakaba 7 abo bose bakaba bari mu itsinda ryari rivuye mu igihugu cy’Ubutariyani.