October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Uwakekwagaho Cronavirus yatorotse ibitaro muri Zimbabwe

YASUWE 32 

Uwakekwagaho icyorezo cya coronavirus muri Zimbabwe wari ugiye gusuzumwa, yatorotse ibitaro adasuzumwe nkuko inzego z’ubuzima muri icyi gihugu zabitangaje.
Usibye uyu nguyu ukekwa ho kuba yaba afite coronavirus nta muntu n’umwe biremezwa ko arwaye coronavirus muri Zimbabwe ,Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko uwatorotse ari umugabo ukomoka mu gihugu cya Thailand.
Uwo mugabo w’imyaka 26 yageze muri Zimbabwe muri Gashyantare uyu mwaka, yoherezwa mu bitaro byigenga bya Wilkens Infectious Disease Hospital afite umuriro n’ibicurane.
Nubwo atagaragazaga ibimenyetso byose by’abarwayi ba Coronavirus, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yagombaga kubanza gusuzumwa kugira ngo barebe niba atarwaye.
Polisi ya Zimbabwe yatangiye gushakisha uwo mugabo kugira ngo agarurwe mu bitaro.
Imibare igaragaza ko abagera ku ijana aribo bamaze kwandura coronavirus muri Afurika. Barimo 55 bo mu Misiri, 20 muri Algeria, barindwi muri Afurika y’Epfo, batanu muri Tunisia, bane muri Senegal, babiri muri Maroc, babiri muri Cameroun, babiri muri Burkina Faso, babiri muri Nigeria n’umwe muri Togo.
Naho mu gihugu cy u Rwanda nta muntu n’umwe uragaragara ho ibimenyetso bya coronavirus ariko abantu bakaba basabwa gukurikiza amategeko n’amabwiriza mu rwego guhangana n’iki cyorezo cyugarije isi muri rusange.