October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umuhanda ntubyara, ntugomba no kubarerera – Ignacienne Nyirarukundo abwira ababyeyi

YASUWE 18 

Umunyamabanga wa Leta uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Nyirarukundo Ignacienne yabitangarije ababyeyi bo mu karere ka Karongi, mu muhango wo gusubiza abana mu miryango yabo bavanwe mu kigo ngororamuco cya Gitagata, mu gihe abana basubijwe mu miryango bavuga ko nyuma y’amasomo bigishijwe bagiye gusubira ku ishuri, bakumvira ababyeyi, ndetse bakanareka ingeso mbi zituruka kugukoresha ibiyobywabwenge.

Bamwe mu bana bavuye kugororwa baganiriye na rwandanews24 bavuga ko bagiye guhinduka nyuma y’amasomo bahawe.

Nagiriwubuntu Vivens ati “nagiye mu muhanda kubera ko nari narananiye Maman, ngo ngiye gushaka amafaranga, mubyo nigiye i Gitagata harimo guhinduka nkanasubira mu ishuri nkiga nkarega imico mibi y’uburara irimo no kwiba, no kunywa itabi, kandi nkaba ngiye kubana na bagenzi banjye neza nta kurwana ntano kunywa itabi, nku mvira umubyeyi nkanasubira ku ishuri kuko nari naragarukiye mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza.”

Niyomukiza Moise ati “njyewe nagiye mu kuhanda kubera ko murugo tutari twifashije, hari inzara nyinshi kwirirwa ubusa kenshi, none i Gitagata batwigishije uburyo twasubira mu miryango, tukabasha kwihanganira ibibazo bigaragara mu miryango, nkaba ngiye gusubira mu ishuri kandi nkazabasha kwihanganira buri kimwe cyose cyaza.

Mukarutesi Vestine umuyobozi w’akarere ka Karongi muri uyu muhango yagarutse kubyakozwe, n’ingamba zafashwe mubkwigisha imiryango.

Ati “uyu munsi wo gusubiza abana mu miryango, uje natwe tumaze iminsi tuganiriza ababyeyi b’abana ku ruhare rwabo bafite ku bana, inshingano zo kuba abana hafi, gusa ababyeyi benshi bagaruka ku bibazo bafite mu miryango bituma abana bagana imihanda, birimo bukene bukabije buturuka k’umubare munini w’abagize umuryango, Uburaya, amakimbirane mu miryango, abana babura ababyeyi bakaba imfubyi.”

Abahawe abana bagiranye amasezerano n’akarere

Mu buryo bukoreshwa mu gusubiza abana mu miryango, twifashisha gufata abana tukabahuza n’ababyeyi babo bakanigishirizwa hamwe, kwigisha ababyeyi inshingano zabo, kuko umubyeyi utazubahirije abihanirwa.

Muri gahunda yo gusura abana mu miryango, tumaze gusura abana 12 muri 59 tugomba kuzasura kandi birakomeje, kuko tugomba gukurikirana imiryango y’abana kubufatanye n’inshuti z’umuryango, tugakora Ubukangurambaga buhoraho kugira abanyarwanda babashe gusobanukirwa ikibazo cy’abana bata amashuri bakajya mu mihanda.

Nyirarukundo Ignacienne Umunyamabanga wa Leta uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, avuga ko ababyeyi bagomba kwita ku nshingano zabo zo kurera, kuko umuhanda utabyara ukaba utanakwiriye kubarerera.

Ati “Dukeneye uruhare rw’ababyeyi, abana ni abanyu, muzirikane ko umuhanda utabyara, kandi ababyeyi bazirikane ko inshingano yo kurera ari iya ababyeyi bombi kuko ahenshi usanga abagabo bayiharira abagore, kurera ni uburenganzira bw’umwana, no mugihe ababyeyi batandukanye indezo n’itegeko kuyitanga.”

Inshingano z’ababyeyi ntawazibasimburaho, kubyara ni uburenganzira kurera bikaba inshingano y’ababyeyi bombi bafatanije, ntabwo ababyeyi tubasaba kurera kuko babishaka cyangwa babishoboye, ahubwo bazirikane ko ari inshingano zabo kubikora.

Muri uyu muhango wo gusubiza abana mu miryango bavuye kugororerwa mu kigo ngororamuco cya Gitagata giherereye mu karere ka Bugesera, gisanzwe kigororerwamo abana batarageza ku myaka y’ubukure, abana basubijwe mu miryango bo mu karere ka Karongi ni 26, mugihe bagombaga kuba 28, abana basigaye babiri bari batarabasha gufata amasomo bahawe kuburyo basubizwa mu miryango, nabo bakaba bazagarurwa mu miryango mu gihe amasomo biga azaba amaze kugira icyo yabafasha mu buzima bwo hanze.

Nshimiyimana Eric@rwandanews24.com