October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

RIB yahagurukiye abayobozi bahishira abasambanya abana bakunga imiryango yabo

YASUWE 34 

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abayobozi batanu b’umudugudu wa Kiruhura uri mu murenge wa Cyanzarwe mu karere ka Rubavu ndetse n’umuturage umwe, bakekwaho icyaha cyo guhishira umwana.

Kuri uyu wa mbere taliki ya 9 Werurwe 2020 RIB yatangaje ko abatawe muri yombi ari umuyobozi w’umudugudu, Niyigaba François, Niyonzima Pierre Celestin ushinzwe ubuhinzi, Ntizihabose Gilbert ushinzwe iterambere, Hakizimana David ushinzwe umutekano na Ndimukaga Jean Baptise, umubyeyi w’umwana wasambanyijwe, bikamuviramo gutwita.

Aba bose bavugwaho kunga umuryango w’uyu mwana ndetse n’uw’uwamusambanyije, bagamije guhishira iki cyaha.

Abanyarwanda by’umwihariko abayobozi b’inzego z’ibanze n’ababyeyi baributswa ko kunga umuryango w’umwana wahohotewe n’uw’uwamuhohoteye mu rwego rwo guhishira iki cyaha, bihanwa n’amategeko.