October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Bugesera: Abatewe inda zitateganijwe basabwa kudatererana abana babyaye

YASUWE 22 

Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera, burasaba abakobwa byabyaye inda zitateganijwe n’imiryango yabo kudatererana abana babyaye, kuko ari abana nk’abandi, bukabasaba kujya bubahiriza gahunda zose zigenewe abana.

Bamwe mu bakobwa batewe inda zitateganijwe bakabyarira iwabo, bavuga ko bakibyara batabanje kwakira neza abana babyaye, ku buryo bumvaga bigoye kwiyakira, Nyirabavakure Chantal, agira ati “nabanje kutiyumvamo neza uyu mwana, bitewe n’uburyo umuryango wanjye, uteri na Njye wakiriye ibyambayeho”

Nyamara ariko ngo nyuma yo guhabwa amasomo yo gukunda Umwana, yahise amwiyumvamo ku buryo ubu amukorera ibisabwa byose mu bushobozi aba afite, “nyuma yo guhura n’imwe mu miryango ikatuganiriza, ndetse nkahura na bagenzi banjye nabo babyaye, umwana nahise mukunda ku buryo ubu mukorera byose mu bushobozi mba mfite”

Umuhoza Dansila, na we agira ati “tugomba guha agaciro aba bana twabyaye, kuko ni umugisha, nta bwo ari impanuka nk’uko bamwe babikeka”

Iradukunda Claudine, na we kuri ubu ufite umwana, na we ahamya ko bahaye agaciro abana babo kandi bazi neza ko ari abana nk’abandi, “ubu umwana menya ko ngomba kumukingiza, kumuvuza mbese, nkubuhairiza uburenganzira bwe bwose, nkaba nenga abadaha agaciro abana babo”

Gufata neza abana kandi banabishyigikiwemo n’ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera, nk’uko ubwo twaganiraga n’umuyobozi wako wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Imanishimwe Yvette, abivuga aho ngo bafite gahunda yo kubungabunga abangavu babyaye inda zitateganijwe bo muri aka karere, kugira ngo bagire ubushobozi bwo kwita ku bana babyaye; batazahura n’ibibazo byatuma bashobora kurwara indwara ziterwa n’imirire mibi, cyangwa bakura bakajya mu mihanda. Agira ati “tugerageza kubitaho kugira ngo babone ubushobozi bwo kwita ku bana babyaye, aho dufatanya n’abafatanyabikorwa b’akarere babigisha, tukabigisha kwigira ku buryo abana babo batarwara indwara ziterwa n’imirire mibi, ari nako tubasaba kujya bafata aban nk’abandi kabone nubwo batewe inda zitateganijwe”

Inzobere mu mibereho ya muntu, zivuga ko Umwana aba agomba kwitabwaho kuva agisamwa, kuko ibibi umukorera birimo kutamuha agaciro ari mu nda ya Nyina aba abyumva, kandi bikaba byamugiraho ingaruka no mu mikurire ye, ibi ari byo bisaba ko mu gihe Umwana w’umukobwa atewe inda umuryango we usabwa kumuba hafi, kandi ntumutoteze kugira ngo bitazagira ingaruka ku wo atwite.

Cypridion Habimana@rwandanews24.com