October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Gukora ni kare natwe twatangiye kwitegura amatora y’Umukuru w’ Igihugu mu 2024 – Dr Frank Habineza

YASUWE 35 

Aya ni amwe mu magambo yagarutsweho n’Umuyobozi w’ Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, Democratic Green Party Dr Frank Habineza avuga ko gukora kare ari ingenzi kandi ko bitanga umusaruro, akaba ariyo mpamvu nabo barimo gukangurira abarwanashyaka babo gukomeza kugira imyitwarire myiza yuje ubunyangamugayo iranga umunyapolitike cyane cyane muri ibi bihe batangiye imyiteguro y’amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mwaka w’2024.

Ibi byavugiwe mu nama yahuje abanyamuryango b’Ishyaka DGPR kuri uyu wa gatandatu taliki ya 7 Werurwe 2020 I Kigali, ari nabwo batangaje ko iri shyaka ryatangiye imyiteguro hakiri kare nyuma y’uko bamwe mu banyamuryango baryo bakunze kuvugwaho imyitwarire idahwitse muri rubanda ndetse no kuba bafite uburambe buke mu bya Politiki.

Umuyobozi w’iri shyaka Dr. Frank Habineza, yavuze ko imyitwarire mibi abanyamuryango ba Green Party bagiye bagaragaza ari imbogamizi ku iterambere ry’ishyaka ryabo.

Mu kiganiro na rwandanews24 yagize ati: ” Twagiye tubona ibibazo by’imyitwarire mibi mu ishyaka ryacu. Ibi bibangamira iterambere ry’ishyaka ryacu mu gihe twaba dutsinze amatora y’umukuru w’igihugu ataha, dukwiye kuba intangarugero.”

Yakomeje agira ati: ” Dufite ikizere cyo gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu muri 2024, ariko dukwiye gukura muri politiki kugira ngo duzatsinde amatora. Ntabwo dushaka muri twe abanyamuryango bajya mu mitwe y’abanyabyaha.”

Abayoboke ba DGPR bahuguwe ku myitwarire myiza ikwiye kuranga umunyapolitiki

Imwe mu myitwarire idahwitse yavuzwe ku banyamuryango ba DGPR yagaragajwe na Hon Habineza, harimo ubusinzi, ihohoterwa ryo mu ngo, ndetse no kugaragaza ubwana muri Politiki bavuga ku bibazo bifitanye isano na yo nyamara nta bimenyetso.

Ati: “Ntabwo ari icyaha kugira igitekerezo gitandukanye n’ishyaka riri ku butegetsi, ariko icyo gitekerezo cyangwa ikirego bigomba gushyigikirwa n’ibimenyetso. Ishyaka ntirizarengera abanyamuryango bavuga amagambo gusa adashyigikiwe n’ibimenyetso”.

Dr. Habineza yabwiraga bamwe mu banyamuryango b’ishyaka rye bumvikana ko ishyaka FPR-Inkotanyi riri ku butegetsi ryibye amajwi mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka.

Dr. Habineza yongeyeho ko” Ari byiza kuvuga ku mikorere mibi iyo ari yo yose mu matora, ariko ugomba kugira ibimenyetso, niba igitekerezo cyawe kigomba gukemurwa neza. Bitabaye ibyo, ishyaka ntirizaryozwa amakosa nk’aya y’abanyamuryango.”

Yihanangirije abayoboke b’ishyaka rye kwirinda guhamagarira abayobozi gukora ibyaha birimo gukubita abagore babo, kwiba, guhonyora uburenganzira bw’abana n’ibindi.

Ishyaka DGPR muri 2018 ryatsindiye imyanya ibiri mu nteko ishinga amategeko, ibintu abamuryango baryo basanga ari intambwe ikomeye bagezeho igomba no kubafungurira amarembo mu rugendo rwa Politiki biyemeje.

Uyu munsi, DGPR ifite abanyamuryango bagera ku 700.000 bavuye kuri 500.000 yari ifite muri 2018.

Abanyamyryango b’ishyaka DGPR bari bahuriye I Kigali mu nama yari yitabiriwe n’abayobozi 200  bo ku rwego rw’igihugu, intara n’uturere.