October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Maurice K. Toroitich ati: “ Nta kizatubuza gukora neza kuko ibyo dukora byose biri mu nyungu z’abaturage”

YASUWE 18 

Aya ni amwe mu magambo yatangajwe n’umuyobozi wa Banki y’Abaturage Bwana Maurice K. Toroitich mu muhango wo gutaha ku mugaragaro inyubako nshya y’ikicaro gikuru cyayo mu mujyi wa Kigali, avuga ko bazakomeza gukora neza ntakizababuza kuko ibyo bakora byose biri mu nyungu z’abaturage.

Iyi nyubako Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR Atlas Mara) yimukiyemo ifite umwihariko kuri serivisi z’ikoranabuhanga kuko abakiliya bashyiriweho uburyo serivisi zimwe bazajya bazazibona bifashishije iPad.

Umuyobozi Mukuru wa BPR Atlas Mara, Maurice K. Toroitich yashimangiye ko ko ibyo banki ikora byose biri mu nyungu z’abaturage, ari nayo mpamvu babashyiriraho serivisi zitandukanye ziborohereza kugera kuri serivisi za banki uko babyifuza kandi biboroheye.

Iyi niyo nyubako nshya ya BPR

Yagize ati: “Ishami tuberetse uyu munsi ni rishya ry’icyicaro gikuru dufite muri iyi nyubako yacu nshya. Niryo rikuru kandi rigezweho kuko nk’uko twabyerekanye ntidufite gusa aho abakiliya bakirira amafaranga ahubwo hari n’ahatangirwa serivisi z’imari mu buryo bugezweho.”

Muri iri shami rishya, BPR Atlas Mara yateganyije igice abakiliya bashaka gukoresha serivisi z’imari bifashishije ikoranabuhanga ariko badafite internet basangaho iPad bakazikoresha, bakaba bakitabaza abakozi ba banki mu gihe bakeneye ubufasha bwisumbuyeho.

Bafungura ishami rishya ku mugaragaro

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi muri Banki y’Abaturage, Prof Njuguna Ndung’u, yavuze ko gufungura ishami rishya ari ikimenyetso gitanga icyizere ko banki izakomeza gutanga serivisi z’imari mu gihe kirambye.

Uretse serivisi abakiliya bashobora kubona bakoresheje BPR Mobile Banking cyangwa ku mashami y’iki kigo cy’imari ari hirya no hino mu gihugu, kinafite abagihagarariye basaga 310 bashobora gufasha abakiliya kubona serivisi z’imari bitabagoye.

Kugeza ubu BPR Atlas Mara ikorera mu gihugu cyose aho ifite amashami 186. Mu 2018 yagaragazaga ko yabonye inyungu ingana na miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi, Prof. Njuguna Ndung’u
Abagize inama y’ubutegetsi ya BPR bari bitabiriye ibirori byo gufungura ishami rishya
Abakiriya basobanuriwe uko bazajya bakoresha iPad