October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

APR FC yandagaje Mukura iyitsinda ibitego 4-0 murugo

YASUWE 12 

Ku mukino w’umunsi wa 22 wa shampiona y’icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda waberaga muri Stade mpuzamahanga y’akarere ka Huye urangiye APR FC inyagiye mukura ibitego 4-0.
Ni umukino watangiye ikipe ya APR nubundi bigaragarako iri kurusha Mukura kuko bidatinze ikipe ya APR yaje guhita ishyiramo igitego kumunota wa 15 Nshuti Innocent yari afunguye amazamu ku mupira wari utewe na Byiringiro Lague umuzamu awukubita ibipfunsi Nshuti Innocent nibwo yahitaga awutereka mu izamu.
Abandi batsinze ibitego harimo Byiringiro Lague watsinze igitego cya 2 ,Ishimwe Kevin watsinze igitego cya 3 ndetse na Omborenga Fitina watsinze igitego cya 4.
Muri uyu mukino kandi hakaba haje kubonekamo ikarita itukura kuruhande rwa Mukura kumunota wa 60 yahawe kapiteni wa Mukura Ramadhan Niyonkuru ubwo yakoreraga ikosa Anicet ubwo yahabwa ikarita y’ umuhondo agakomeza guhangana n umusifuzi.
Ni umukino kandi urangiye umutoza wungirije wa APR ahawe ikarita y’umuhondo.