October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Karongi: Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri igiye kugezwa mu mashuri abanza-Dr. Uwamariya Valentine

YASUWE 62 

Kuri uyu wa kane taliki 05/Werurwe/2020 mu karere ka karongi hizijwe umunsi nyafurika wo gufatira amafunguro ku ishuri, ukaba wizihijwe ku nshuro ya gatanu, amateka y’umunsi yaturutse ku ntumbero z’ibihugu bya Afurika yuko abana bafata ifunguro ryuzuye bigizwe nibikomoka mu karere ishuri ryubatsemo kugira ngo biteze imbere ubuzima, ubuhinzi n’uburinganire, ibi bikazafasha mu guca inzara muri Afurika, nyuma y’inama yabereye muri Afurika yepfo muri 2014 yiyemeje gukora ubuvugizi ngo hongerwe ingengo y’imari igenewe gahunda yo gufata ifunguro ku mashuri hifashishijwe ibyera mu gihugu, uyu munsi wizihizwa nkimwe mu ngamba yo kuzamura ireme ry’uburezi, ni mugihe abanyeshuri bagaburirwa ku ishuri bishimiye iki gikorwa ko kibafasha kwiga neza, kikaba mu mini ya vuba kiragezwa no mumashuri abanza nkuko Dr. Uwamariya Valentine minisitiri w’uburezi abitangaza.

Abanyeshuri biga ku rwunge rw’amashuri rwa Kirambo baganiriye na rwandanews24 bavuga ko kurya kwishuri byabafashije byinshi kandi ko ari ingenzi, kuko bibafasha gukurikira amasomo bahabwa badasinzira.

Mahoro Jeane D’arc wiga mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye ati “kurya kwishuri byadufashije kurushaho gukurikirana amasomo, kuko mbere tutarary mwarimu yazaga mu ishuri ukabona abanyeshuri barimo gusinzira, barananiwe kuko babaga bashonje, ariko kuri ubu bose baba bakurikiye mwarimu kuko baba bafite courage, kandi ibyo twize tukabifata mugihe iyo wiga ushonje uba urimo kwayura, urimo kwibaza nimba nugera murugo uhasanga ibyo kurya.”

Byukusenge Dorcas ati “kurya hano ku ishuri ikintu bitumariye cyibanze nuko bituma dutsinda neza amasomo twize, kuko iyo mwarimu arimo gusobanura bituma tubyumva vuba.

Shema Olivier ati “kurya ku ishuri akamaro ka mbere bidufitiye nuko bituma tudasinzira mu ishuri mu gihe mwarimu arimo kwigisha, iyo twafashe ifunguro hano ku ishuri hano ku ishuri ubona ko dukurikiye mugihe umunyeshuri utarifashe aba arimo asinzira mu ishuri kubera inzara.”

Musabyimana Phillip umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Kirambo Ashima iyi gahunda yo kugaburira abanyeshuri ko hari byinshi iyi gahunda yahinduye haba ku kigo, abanyeshuri, ababyeyi ndetse no kubaturage baturiye ishuri.

Ati “turashimira Leta y’u Rwanda yatangije iki gikorwa kuko cyazamuye ireme ry’uburezi, abana bagaburirwa ku ishuri byatumye bitabira ishuri ku bwinshi kandi baza bishimye batuje kandi bafite umutekano, byagabanyije gukererwa kw’abanyeshuri, gusiba ishuri byabaviragamo kurivamo ntibagisiba, kandi abana ntibagisinzira, iyi gahunda yatumye ababyeyi bitabira kuzana abana ku ishuri, kandi yateje imbere abaturage baturanye naho ishuri ryubatse kubera ko tubahahira ibyo bahinze nabo bakabasha kwiteza imbere.”

Minisitiri w’uburezi Dr. Uwamariya Valentine aha abana amata

Minisitiri w’uburezi Dr. Uwamariya Valentine yagarutse ku nsanganyamatsiko y’umunsi nyafurika wo gufatira ifunguro ku ishuri, agaragaza akamaro kabyo nicyo bizafasha igihugu

Ati “mu nama yabaya muri 2015 ikabera mu gihugu cya Nijer ihuje ama Minisitiri b’uburezi, yagarutse ku kamaro kitezwe muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri bakoresheje ibyera mu karere ishuri ryubatsemo, aho muri 2030 babonaga ko bizaba byaraamuye umubare w’abana bitabira kandi bakarangiza amashuri abanza, bikanagabanya umubare w’abana bashyingirwa bakiri bato n’abana bo ku mihanda, gufatira ifunguro ku ishuri ni isoko y’ubuzima buzira umuze, isoko y ‘umusaruro uganisha ku iterambere rirambye, amahoro n’umutekano birambye, gufatira ifunguro ku ishuri bituma n’abana baturuka mu miryango itishoboye nabo babasha kubona ifunguro ryuzuye, kandi kugaburira abana dukoresheje ibyera iwacu n’uburyo bwiza bwo gutuma ubuyobozi bw’ishuri bwegerana n’ababyeyi, abahinzi n’amasoko y’iwacu mukurushaho guhuza inzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ubuzima, uburezi n’imibereho myiza.”

Gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri ifite uruhare rukomeye mukongera umubare w’abana bagana ishuri, ibafasha abana kudasiba no kudakererwa, kandi iyo umwana yiga adashonje bimufasha gukurikira amasomo ye, bikanongera ubusabane bikaba inkingi ikomeye yo gutera ejo heza h’abana b’u Rwanda n’iterambere ry’igihugu cyacu, ikaba ari na gahunda nziza twifuza gutangiza vuba aha mu mashuri abanza, kuko gahunda ya Leta yamaze gufata umwanzuro wo gutuma bigera mu mashuri abanza bikagera mu bana bose ntawe usigaye inyuma, kandi iyi gahunda ntiteze kuzigera ihagarara kuko niyo mpamvu turimo gukoresha iby’iwacu kurusha kurebera mu nkunga.

Uyu munsi mpuzamahanga mu busanzwe wizihizwa tariki ya 01/Werurwe/2020, mu Rwanda mugihe tuwizihiza kuwa 06/Werurwe wa buri mwaka, muri uyu ukaba wizihirijwe mu karere ka Karongi ku rwego rw’igihugu, aho wizihirijwe ku rwunge rw’amashuri rwa Kirambo rwatangiye kwigirwaho mu mwaka w’I 1936,  kuri ubu rufite abanyeshuri 1458, abiga mu mashuri abanza bakaba bangana na 733 naho mu mashuri yisumbuye higamo abanyeshuri 725, ikigo kikaba gifite abarimu 31, muri uyu mwaka umunsi nyafurika wo gufatira amafunguro ku ishuri ufite insanganyamatsiko igira iti “Tugaburire abana ku ishuri dukoresheje ibiboneka iwacu, hagamijwe iterambere ry’Afurika, umutekano n’amahoro birambye.”