October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Abo isuzuma ry’amaso ‘Screening Test’ rizagaragaza ko barwaye amaso ntibazongera gutwara imodoka

YASUWE 24 

Gutwara ikinyabiziga bisaba ko umuntu (shoferi) agomba kuba afite ubuzima bwiza harimo no kuba areba neza kandi yitegereza neza akabasha kureba akamenya icyo arimo kwitegereza kugirango abone uko ayobora imodoka mu muhanda, akaba ariyo mpamvu hagiye gukorwa isuzuma ry’amaso ‘Screening test” ku batwara ibinyabiziga ndetse hakazajya habanza gupimwa n’abashya bagiye guhabwa impushya zo gutwara ibinyabiziga (Permis).

Inzego zifite aho zihuriye n’Ubwikorezi, Ubuzima, Ibikorwa remezo na Polisi, ku bufatanye n’umushinga OneSight ufite mu nshingano guteza imbere ibikorwa by’ubuvuzi bw’amaso, bakaba barashyizeho gahunda yo gupima amaso ku bashoferi bose, ni ukuvuga abatwara imodoka zabo bwite, iz’ibigo bya leta n’abikorera ndetse n’izitwara abagenzi. Aba bose bakaba bagiye kuzasuzumwa amaso kugirango ufite ikibazo cy’amaso ahagarike gutwara imodoka mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Mu nama nyungurana bitekerezo ku ishyirwa mu bikorwa ry’iri suzuma ry’amaso ku batwara ibinyabiziga, Umuyobozi muri Polisi y’Igihugu ishami ry’Umutekano wo mu muhanda SP Oscar Mugwigwi yavuze ko nta mpungenge abantu bagomba kugira kuko hasanzwe hari gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’ ikomeje gukorerwa ubukangurambaga kandi bigaragara ko yatanze umusaruro.

Zirikana François ibumoso  wari uhagarariye MINENFRA hamwe n’uwari uhagarariye RURA

Dr Uwariraye Parfait, ni Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ubuzima. Yatangaje ko byoroshye gukora iri suzuma kuko ryegerejwe abaturage bidasaba kuzajya batega bajya gushaka ubufasha I Kigali. Yagize ati: “Ubu buryo bwa Screening test nta kibazo buzateza mu kubugeraho kuko muri buri karere dufite ishami ‘service center’ ribishinzwe kandi abantu bazajya bagana bakabona ubufasha byoroshye.”

Dr John Nkurikiye, ni inzobere mu by’ubuzima akaba n’Umujyanama muri Minisiteri y’Ubuzima. Mu kiganiro na rwandanews24 yatangaje ko iki ari igikorwa cyakorewe inyigo kandi kiza kuko nta ngaruka kizateza ku mpande zombi.

Abahagarariye inzego zitandukanye bari bitabiriye ikiganiro nyungurana bitekerezo

Yagize ati: “Hari abantu batwara ibinyabiziga bafite uburwayi bw’amaso kandi batwara ibinyabiziga, bikaba bishobora guteza impanuka. Urugero: Niba umuntu areba kugera muri metero 5 gusa, urumva ko niba atwaye imodoka bitazoroha kugenzura imbere n’inyuma ye aharenze izi metero. Dufite abaganga b’inzobere bazajya babapima.”

Umunyamakuru wa rwandanews24 amubajije niba bitazateza ikibazo cy’ubushomeri n’ubukene ku bantu bari batunzwe n’umwuga wo gutwara imodoka, Dr Nkurikiye yavuze ko nta mpungenge zihari kuko abantu bazabanza gutegurwa hakorwe n’ubukangurambaga.

Umushinga Onesight ufite mu nshingano guteza imbere ubuvuzi bw’amaso, ngo si abashoferi gusa bazajya bakorerwa iri suzuma ‘screening test’ kuko ngo ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima ibi bikorwa by’ubuvuzi bw’amaso bizagezwa ku bigo Nderabuzima byose mu Gihugu nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wawo mu Rwanda Bwana Tuzinde Vicent.