October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Karongi: Ese ikibazo cy’amazi kiri mu Bitaro bya Kibuye kizakemurwa no kubona umuyoboro w’amazi?

YASUWE 21 

Imyaka ibaye hafi 5 ibitaro Bikuru bya Kibuye bigarukwaho n’itangazamakuru kubera ikibazo bifite cyo kuba bidafite amazi ahagije, kuburyo hari igice kinini kidakoreshwa kubera ko kitageramo amazi, mu guhangana n’iki kibazo ibitaro byegereye ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC), maze kibakorera inyigo y’ukuntu ikibazo bafite cyakemuka, bakigeza ku buyobozi bw’akarere ka Karongi, mu gihe inama njyanama iheruka guterana, bagaragaza ko amafaranga yasabye n’ibitaro yagabanijwe kuyagombaga gushyirwa mu ngengo y’imari ivuguruye, mu gihe ubuyobozi bw’akarere buvuga ko habayemo kwibeshya ko amafaranga azatangwa yose uko yasabwe.

Umwe mu bagana ibitaro bikuru bya Kibuye utifuje ko amazina ye atangazwa, wavuganye rwandanews24 yavuze ko amazi ari ikibazo gikomeye mu bitaro iyo urwarijemo.

Ati “Mu byukuri namaze igihe kigeze ku byumweru 3 ndwarije muramukazi wanjye mu bitaro bikuru bya Kibuye, ariko ntibyumvikana ukuntu Ibitaro by’icyitegererezo bibura amazi ahagije, kuko harimo ubwo uzana umurwayi mu masaha akuze, ugashaka amazi meza ukayabura, ni ukuri rwose twibaza ikibazo bafite gituma batabona amazi tukakiburira igisubizo.”

Dr. Akingeneye Violette umuyobozi w’ibitaro bya Kibuye avuga ko mu gihe amafaranga yaba atanzwe atuzuye ntacyo byatanga kuko umuyoboro utakubakwa ngo babashe kubona amazi nk’uko babyifuza, igihe cyose bayakenereye bitunguranye kugira babashe gutanga serivisi nziza kandi inoze.

Ati “Nk’uko musanzwe mubizi akarere ka Karongi gafite ikibazo cy’amazi adahagije, bikaba bituma Wasac igena amasaha igenda isaranganya amazi mu duce dutandukanye, kuba rero ibitaro bya Kibuye duhuza umuyoro w’amazi n’abaturage, amahoteri, utubari, rero iyo bagiye gutanga amazi bakupa twebwe dukenera amazi kubera ko twagize abarwayi benshi, twabaze cyane cyangwa twakiriye abagize impanuka ibikoresho bikadushirana bikoreshwa kubarwayi, tukayakenera ayo bari baduhaye mu bigega yashize, bibasaba ko bica gahunda yo gusaranganya amazi kugira bakunde baduhereze amazi, kandi tuyabonere ku gihe nk’uko twabyifuzaga. Rero umuyoboro w’amazi wihariye w’ibitaro ubonetse byafasha Wasac kuyaduhera ku gihe, mu gihe tuyakeneye kugira ngo dutange serivisi nziza ku barwayi kandi ku gihe. Bidufasha kurinda abarwayi kuba bakwandura izindi ndwara zijya zandurira mu bitaro kubera gukoresha ibikoresho bidafite isuku.”

Kuba baragabanyirijwe amafaranga mu igenamigambi Dr. Akingeneye avuga ko abakora igenamigambi bakwiriye gusobanukirwa ikibazo, kuko inyigo y’uwo muyoboro twayikorerwe na Wasac, akaba ariyo izaba amazi ikanubaka uwo muyoboro mu gihe haba hatanzwe amafaranga adahagije ntabwo byatuma uwo muyoboro wubakwa, kandi ntabwo ikibazo cyaba gikemutse, mu gihe kimaze imyaka irenga ibiri babishyira muri Reviziyo ubundi bakayakuramo bakayakoresha ibindi, rero mukubafasha ni uko izo Miliyoni uko ari 7 zatangwa umuyoboro ukubakwa kuko ibitaro birimo kugenda byaguka umunsi ku munsi.

Niragire Theophille Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, avuga ko iki kibazo hari habayeho kwibeshya kandi ko Miliyoni 7 zose zateganijwe zabonetse.

Ati “Kuri icyo kibazo cyagaragarijwe njyanama hari habayeho kwibeshya kuko Miliyoniz 7 zateganijwe zose zabonetse, kuko hari ahandi hari hakuwe Miliyoni 3, ariko ubwo babyerekanaga zo ntizagaragara, ariko ayifujwe yose yarabonetse ntakibazo kirimo umuyoboro w’amazi w’ibitaro badahuriyeho n’abaturage ugomba kubakwa.”

Ibitaro bikuru bya Kibuye biherereye mu Murenge wa Bwishyura bikaba byaratashywe ku mugaragaro kuwa  01/11/2016, aho byuzuye byaratanzweho isoko rya miliyari ebyiri n’igice z’amafaranga y’u Rwanda, kugira ngo inyubako itangirwemo serivisi  zo kuvura indwara z’amaso bikaba byarubatswe ku inkunga na  ONE SIGHT, gusa ntibyakorewemo igihe kinini kuko hahise hatangira imirimo yo kubisana bitamaze kabiri, kuri ubu imirimo yo kubisana yenda no kugera ku musoszo yatanzweho miliyoni zirenga 250 z’amafaranga y’u Rwanda, kugira ngo abaturage bongere guhabwa serivisi zose z’ubuvuzi.

Nshimiyimana Eric@rwandanews24.com