October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Karongi: Dore uko abanyeshuri basibiye bakiriye icyemezo cya Minisiteri y’uburezi cyo gusibizwa

YASUWE 34 

Nyuma y’itangazo rya Minisiteri y’Uburezi rikangurira ibigo by’amashuri kwimura abanyeshuri batsinze, aho kwimura abanyeshuri bose n’abatsinzwe, rwandanews24 yanyarukiye mu Rwunge rw’amashuri rwa Kibye maze iganira na bamwe mu banyeshuri bimutse batsinze neza amasomo yabo, abanyeshuri basibiye, abarimu ndetse n’umuyobozi w’amasomo batubwira uko bakiriye iki cyemezo.

Abanyeshuri basibiye bagaruka ku kuba bamwe muribo barabigizemo uruhare, bakanatanga inama kuri bagenzi babo.

Ndagijimana Faustin yasibiye mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye ati: “Gusibira kwanjye nabigizemo uruhare kuko ntigeze niga neza, akamaro mbona mu gusibira ni uko nzimuka mfite ubwenge, mfite amanota meza yo kwimuka, mu byukuri sinakurikiraga amasoko neza, kuko akenshi mwarimu yigishaga ndimo gusakuza, nkanasiba ishuri nibereye murugo, nyuma yo gusibizwa nakuyemo isomo rikomeye ryo guca akenge nkagera nk’aho abandi bageze, kuri gahunda ya Leta yafashe yo gusibiza ni nziza cyane, kuko utazaba yarabonye amanota 50% ntakwimuka bibaho, mu gihe uwimutse ataratsinze n’ubundi arangiza nta bwenge azi bwakwigisha abandi.”

Irakoze Samuel wasibiye mu mwaka wa mbere ati “Nasibiye kubera impamvu z’uburwayi, gusibira sinigeze mbyakira neza, gusa ndimo kugenda mbona ko ari byiza kandi ndimo kwikosora kugira ngo nzimuke mfite amanota menshi, gusa kwigana n’abana bigaga inyuma yanjye mba numva binteye ipfunwe, kuburyo ibyo ntize igihe nari ndwaye ngomba kubitsinda.”

Nzayisenga Joselyne wasibiye ku mpamvu ze bwite ati “Njyewe nasibiye ku mpamvu zanjye bwite kugirango nzazamuke mfite amanota meza, nari mfite amanota 50% numva nifuza kwimuka ndengeje 60% nsibira kugira ngo nzazamuke mfite amanota aruta ayo nari mfite, kandi mfite ingamba yo kwiga cyane, kuko usibira kugira umenye ibyo utari uzi.”

Rugema Marcel wiga mu mwaka wa kabiri wimutse afite amanota 68% ati “ Bisaba imbaraga nyinshi, bisaba gukurikira mwarimu, ukita ku masomo yawe, kwimuka ukabigira ibyawe kandi ukumva ko ugomba kugira amanota menshi.”

Naho kubasibira harimo ababyitera baba bumva ko ntacyo bibabwiye ntibite ku masomo, iyo utekereza ko ugomba gutsinda ukimuka uratsinda nta kabuza, ingaruka mbona ku bantu bimuka batatsinze ni kwakundi ukomeza wagera nko mu wa 3 ugiye gukora icya leta ukazabona inyuguti ya U. Naho ku muntu urangije amashuri yisumbuye yarimuwe ateruwe arangiza ntakintu na kimwe azi, kuko aba yarigaga kugira ngo arangize, aho kwiga ngo atsinde. Rero gusibiza abana batatsinze ni byiza cyane kuko umwana azajya yiga afite intego yo gutsinda, aharanira kugira amanota meza ngo atazasibira.

Umutoniwase Sonia wiga mu mwaka wa kabiri ati “Ibanga nakoresheje kugira ngo nimuke, narize cyane, nshyiramo umwete kuko mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza si nabashije kubona amanota anjyana mu kigo bacumbikira abanyeshuri, banciriyeho umurongo gusa byanteye umwete ndavuga nti, ngomba kwiga cyane nkazasoza umwaka wa gatatu ndi uwa mbere, bintera umuhate, kuburyo nimutse mu wa kabiri mfite amanota 72.8%.

Naho abanyeshuri basibira akenshi biterwa no kurangara bumva ko kwiga ari ukurangiza umuhango, hakaba n’abagendera mu kigare, naho kuba umuntu yagera mu mwaka wa gatatu atazi gusoma bigaragara nabi, ndashimira abatekereje kongera gusibiza abana kuko bizatuma buri mwana agira umuhate yumve ko kwiga ari ukwiga, ubu twese turimo guhatana dusobanurirana kugirango  tuzazamuke twese tuzi ubwenge.”

Igiraneza Maurice w’imyaka 12, akaba yiga mu mwaka wa kabiri, ati “Nyuma y’uko mvuye mu mashuri abanza ntsindiye ku manota 9, nkabura ubushobozi bwo kujya mu kigo bacumbikira abanyeshuri, ndimo gushyiramo imbaraga ngo imishinga yishyurira abanyeshuri nanjye izamfate imfashe.”

Naho ku banyeshuri basibizwa nabyakiriye neza, kuko iyo mwimuka mwabikoreye na ba bandi bajyaga biga uko bashatse bumva ko baje kurangiza umuhango baramenya ko ibintu byahindutse, bige bashyizemo imbaraga igihugu kikazabasha kubona abantu cyifuza, kandi mwese iyo mwiga mwumva mubikunze bifasha ikigo, bikanafasha igihugu kuko iyo murangije mubasha guteza imbere igihugu.

Uwamariya Eularie wigisha mu mashuri abanza ku Rwunge rw’amashuri rwa Kibuye avuga ko iyo umwana yimutse atatsinze, agera hejuru akarushya.

Niyitegeka Marie umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri G.S Kibuye

Ati “Iyo umwana yimutse atatsinze, icyiciro agezemo gikurikiyeho ararushya, we ubwe aravunika mu kwiga ibyo adashoboye, na Mwarimu akavunika mu kumwumvisha ibyo adashobora kumva, kuko ibyagombaga kumufasha aba atarabitsinze, mu gihe umwana asibiye mbona ari byiza kuko arushaho kumva amasomo atumvaga, mu gihe yimutse yagombaga gusibira aho ageze biramugora, kumwumvisha ibintu yagombaga kumenya mbere yo kumva ibyo aba agezeho, kandi rwose iyo ageze ku isoko ry’umurimo biba ari ikibazo kuko aba agiye gutanga ibyo atazi, kuko muri make mu mutwe ntakintu kiba kirimo kuko aba yarabaye nka wa muntu ufatafata ibintu atumva neza, mu gihe cyo kubyumva agahita yimuka.”

Nizeyimana Emmanuel umurezi mu mashuri yisumbuye mu rwunge rw’amashuri rwa Kibuye, agaragaza ko ari ibyo kwishimira kuba barimo gusibizwa.

Ati “Nanjye nshyigikiye ko abana bazajya bahabwa ibizamini, umusaruro babonye ukaba ariwo ubimura ubakura mu mwaka umwe ukaba ariwo ugenderwaho mu kwimuka, mu bihe byatambutse byakunze kubaho (promotion Automatic), ati: “Yatsinda atatsinda azimuka bituma umwana atagira umuhate wo kwiga, ariko umwana niyumva ko nadatsinda azasibira bizatuma yiga ashyizeho umwete, n’ababyeyi be bazamubwira ashyiremo imbaraga yige abishaka bitume yimuka.”

Ikibazo cyo kwimura abana bose byagiraga ingaruka ku kuba abana bataragiraga umwete mu kwiga, kuko yabaga avuga ngo nubundi azimuka, wasangaga ba bana bimuwe batari babikwiriye usanga hari byinshi bagombaga kubanza kumenya bakimuka batarabimenya.

Ku banyeshuri basibiye baterwa ipfunwe ryo gusobanuza ibyo batumva, ngo bagenzi babo barabaseka kuko abajije kndi abyize kabiri. Nizeyimana Emmanuel avuga ko umwana asibira kubera ko hari ibintu atari azi, aba agomba kuganirizwa agasobanurirwa impamvu asibijwe, mu ngaba abarezi bagomba gufata hagomba kuzamo kuganiriza umwana impamvu asibiye, kugira ngo uwasibiye ntatekereze ko asibiye kubera ko mwarimu amwanga, ahubwo akumva ko amugiriye neza kugira ngo ibyo atari azi abanze abimenye, mu gihe umwana aba yabanje kuganirizwa asibira yamaze kumva impamvu ipfunwe ntaryo aba akigize.

Niyitegeka Marie umuyobozi w’ungirije ushinzwe amasomo muri G.S Kibuye, agaragaza ko bagiye bahura n’imbogamizi aho abanyeshuri baba benshi, ndetse akaba avuga ko bagiye gukurikirana abarimu n’abanyeshuri hazajye himurwa umwana watsinze neza.

Ati “Aya mabwiriza yaraje turayasoma, kandi urebye icyabiteraga si uko abana badafite ubushobozi cyangwa abarimu, ahubwo na none bituruka ku bucucike bw’abanyeshuri benshi mu ishuri rimwe, mwatekereza gusibiza abanyeshuri benshi mukabona abazimuka batazabona aho bigira bitewe n’umubare w’abanyeshuri bimutse bikarangira himuwe benshi.”

Mu byukuri hari ubwo twigeze tugira abanyeshuri 124 mu ishuri rimwe, kuba abana bazaga gutangira mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza baragorwaga no kumenyera abarimu, kuko babaga bamenyereye ababyeyi babo n’abavandimwe, rero umwana aba agomba kwimuka azi gusoma, kwandika no kubara kugira ajye mu mwaka ukurikiyeho niko amahame abitegeka. Rero kuba aribyo bigenderewe tugomba kubishyiramo imbaraga kugira umwana azamuke azi ibyo byose, twarishimye kuba hari ibibazo byagiye bikemuka n’iki kibazo nacyo kikaba gihawe umurongo n’ibindi bizagenda bikemuka.

Nihabaho gukurikirana umwana neza, agatsinda neza, akaba azi gusoma, kwandika no kubara bizajya bifasha kwimura umwana ushoboye, bazajya basibiza umwana babona ko byananiranye aho babona ko uwasibiye hari icyo bizamumarira.

Mu mbogamizi duhura nazo umwana iyo asibijwe aba yumva ko yakwimurwa akarangiza vuba, ariko twafashe ingamba zo gukurikirana abarimu, kugira ngo abana bimuke bazi biriya bitatu kuko ariryo pfundo ryo kwiga, kandi umwana utigishijwe neza ntacyo yazabasha kwimarira cyangwa ngo akimarire Igihugu. Ku mwana wasibijwe akwiriye kubyakira kuko aba aricyo twabonye cyamufasha ngo yumve ibyo atabashije kumva mu mwaka washize, rero iri bwiriza rya Minisiteri y’uburezi turarishyigikiye.

Urwunge rw’amashuri rwa Kibuye rukubiyemo ibyiciro bine, aho harimo amashuri y’incuke, amashuri abanza, icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ndetse n’icyiro cyisumbuye cy’amashuri yisumbuye aho kigitangira muri uyu mwaka, kuko hari umwaka wa 4 gusa. Gifite ibyumba by’amashuri 25, hakiyongeraho ibyumba 2 bikoreshwa nka Computer Lab, byose bikaba 28, aho iki kigo cy’amashuri gifite abanyeshuri biga mu ishuri ry’inshuke 56, abiga mu mashuri abanza ni 910, abiga mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bangana na 554, mu gihe abiga mu cyiciro cyisumbuye, aho batangiranye n’ishami rimwe BCG (Biology-Chemistry and Geography) Ubuzima, Ubutabire n’Ubumenyi bw’isi.

Nshimiyimana Eric@rwandanews24.com