October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ikipe ya Juventus yafunze ahakorerwaga imyitozo hose bitewe na Coronavirus

YASUWE 17 

Ikipe ya Juventus yo mu gihugu cy’Ubutariyani yafunze uduce twose twakorerwaga mo imyitozo ndetse inategeka ikipe yabo yabatarengeje imyaka 23 kuguma mu rugo bitewe n’icyorezo cya Coronavirus.
Ibi bikaba byatangajwe nyuma yaho ikipe ya Juventus y’abatarengeje imyaka 23 imaze gukina umukino n’ikipe ya US Pianes bivugwako abakinnyi b’iyikipe bagera kuri 3 bari bafite iki cyorezo cya Coronavirus
Muri uyu mukino wo mukiciro cya Serie C, ikipe ya Juventus y’abatarengeje imyaka 23 ikaba yarawurangije itsinze Pianese igitego kimwe k’ubusa 1-0 bikaba byaratangajwe ko iyi kipe ya Pianese abakinnyi bayo batatu hamwe n’umutoza bose bari baranduye iki cyorezo cya Coronavirus
Ikipe ya Juventus ikaba yategetse ko ikipe y’abatarengeje imyaka 23 yabo iguma mu rugo kugeza ku itariki ya 8 Werurwe amakuru meza ahari n’uko nta mukinnyi w’iyi kipe biragaragara ko yanduye.
Ndetse n iyi kipe nkuru ikazaba itegereje kugeza ubwo hazatangazwa itariki nyayo bazakinira n’ikipe ya Inter Milan muri Serie A umukino wari wahagaritswe bitewe n’ubwoba bw’iki cyorezo cya Coronavirus.
Umubare w’abamaze kwandura iki cyorezo cya Coronavirus muri iki gihugu cy Ubutariyani ukaba ukababakaba 1049 naho abamaze guhitanywa nacyo bakaba bagera kuri 29 kumakuru yavuba yatangajwe n’iki gihugu ngo umubare umaze kwiyongera kuko bamaze kugera kuri 1128 bamaze kwandura.