October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Congo: Abarwanyi ba FLN baguye mu gico cya FARDC 30 bahasiga ubuzima Col Masamba Marc afatwa mpiri

YASUWE 40 

Abarwanyi bagera kuri 30 ba FLN baguye mu gico bari batezwe n’ingabo za FARDC, mu gihe bavaga Hewa Bola bashakisha inzira ibageza mu ishyamba rya  Rukoko mu gihugu cy’u Burundi.

Imirwano yabereye muri Gurupoma ya Remera, Teritwari ya Fizi muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,ubwo inyeshyamba za FLN zaguye mu gico zari zatezwe na FARDC ku munsi w’ejo taliki ya 1 Werurwe 2020, saa mbiri za mu gitondo imirwano ikaba yamaze amasaha abiri, 15 bo mu nyeshyamba za FLN bahasize ubuzima Col.Masamba Marc arafatwa.

Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com  dukesha iyi nkuru Capt Dieudonne Kasereka yahamije aya makuru agira ati:  “Ni byo koko twateze igico inyeshyamba za FLN zavaga mu ishyamba rya Hewa Bola twari dufite amakuru ko barimo gushakisha inzira iberekeza I Burundi, tubategera I Remera kuko bagomba kuva I Remera bambuka ahitwa Ruzizi,  ariko ntitwabaretse ngo bagenderaho twabihanije ndetse Col.Masamba Marc arafatwa twagira inama abarwanya Leta y’u Rwanda kurambika intwaro bagataha iwabo.”

Col Masamba Marc avuka mu ntara y’amajyepfo, yinjiye muri ALIR ahagana mu1997, nyuma y’aho ALIR ihindukiye FDLR yagiye ashingwa imirimo itandukanye, mu mwaka wa 2016 ubwo hashingwaga CNRD UBWIYUNGE, Col.Masamba Marc yahawe inshingano zo kuba ushinzwe ibikoresho muri FLN, muri 2018 kugeza ubwo yafatwaga.  Col,Masamba Marc yari Umuyobozi wungirije w’agace k’imirwano ka Kivu y’amajyepfo akaba yari yungirije Gen.Hakizimana Antoine Jeva.