October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ishyaka PDI ngo ryananiwe kwihanganira amakosa ya Dr Isaac Munyakazi rimwirukana burundu

YASUWE 27 

Abagize Biro Politiki y’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) bemeje ko Dr Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC yirukanwa burundu muri iri shyaka. Bavuga ko basanze amakosa yakoze atakwihanganirwa nk’uko aya makuru akomeje gucicikana ku mbuga nkoranya mbaga nka Twitter.

Dr Isaac Munyakazi na we weguriye rimwe na Evode, na we byahise bitangazwa ko arimo gukurikiranwa ku cyaha cya ruswa. Icyo gihe  RIB ikaba yaravuze  ko igikora iperereza, ariko we Dosiye ye ikaba itarashyikirizwa ubushinjacyaha.

Mu ijambo Perezida Paul Kagame yagejeje ku bayobozi bari bitabiriye umwiherero wa 17 wabereye mu kigo cya gisirikare cya Gabiro yanenze cyane Dr Munyakazi wemeye gufata ruswa y’ibihumbi 500 Frw kugira ngo ashyire ikigo ku mwanya kitatsindiye.

Perezida Kagame yavuze ko bigayitse cyane ku muyobozi uwo ariwe wese kwishora muri ruswa, ariko bikaba bigayitse kurushaho ku muyobozi uri ku rwego rwa Minisitiri.

Rwandanews24 yagerageje kuvigisha ubuyobozi bw’iri shyaka ngo imenye ukuri kuri aya makuru, ariko ntibyakunze.