October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Tour du Rwanda 2020:Restrepo Valencia Jhonatan wa Androni niwe wegukanye Agace ka 7 ,Umunyarwanda agumana umwanya wa 2 k’urutonde rusange

YASUWE 22 

Restrepo Jhonatan Valencia ukinira ikipe ya Androni yo mu Butaliyani yegukanye Agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2020 kakiniwe i Nyamirambo, akaba ari we mukinnyi umaze gutwara uduce tune 4 mu irushanywa rimwe kuva ryatangira
Muri aka gace Restropo Valencia yatanze ku murongo basorejeho bagenzi be, akoresheje iminota itandatu, amasegonda 32 ndetse n’ibyijana 38. Akaba yakurikiwe n’ umunya-Eritrea Hailu Biniam ukinira Delko Marseille, aho yamurushije amasegonda abiri n’ibyijana 18, naho umusuwisi Schelling Patrick ukinira Israel start-Up Nation asoza ku mwanya wa Gatatu arushijwe amasegonda atanu n’iby’ijana 69.
Mu banyarwanda, Areruya Joseph ukinira Team Rwanda niwe wasoje hafi, ku mwanya wa 11, aho yarushijwe n’uwambere amasegonda 22 n’iby’ijana 75, Mugisha Samuel ukinira Team Rwanda yasoje ku mwanya wa 22 asizweho amasegonda 28 n’iby’ijana umunani, mu gihe Mugisha Moise wa kabiri ku rutonde rusange yongeye gusigwaho na Tesfazion wa mbere, amasegonda 22.
Mu gihe habura agace kamwe ari nako ka nyuma ka Tour du Rwanda 2020, umunya-Eritrea Tesfazion ayoboye iri siganwa aho arusha umunyarwanda Mugisha Moise umunota umwe n’amasegonda 30.


Dore uko ibihembo by’agace ka Karindwi Nyamirambo Circuit (4,5 Km-ITT)byatanzwe:
1. Stage Winner: Restrepo Valencia Jonathan (Androni Giocatolli)
2. Yellow Jersey: Nathaniel Tesfazion (Team Erythrea)
3. Best Climber: Oyerzun Carlos (Chile, Bai Sicasal-Angola)
4. Best Sprinter: Yemane Dawit (Team Erythrea)
5. Best Young Rider: Tesfazion Nathaniel (Team Erythrea)
6. Best Combative:Hailu Biniam Ghirmay (Nippo Delko Marseille)
7. Best African Rider: Tesfazion Nathaniel (Team Erythrea)
8. Best Rwandan Rider: Mugisha Moise (SACA Team)
9. Team of the day: Androni Giocatolli (Italy)
Kuri iki Cyumweru Tour du Rwanda 2020 irasozwa, aho abasiganwa bazazenguruka mu mujyi wa Kigali, Kigali Expo Ground-Rebero ku ntera y’ibirometero 89,3 Km, hagaragara uwegukanye iri siganwa ku mugaragaro